Nubwo aba bombi byamaze kwemezwa ko bazifatanya na Bruce Melodie muri ibi bitaramo, byitezwe ko hari n’abandi bazakorana bazagenda batangazwa mu minsi iri imbere.
Ibi bitaramo bizahera mu Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena 2026, bikomereze i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026. Ku wa 27 Kamena 2026 bazerekeza i Bugesera mbere y’uko basoreza i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.
Amani Africa uyobora Artland iri gufasha mu itegurwa ry’ibi bitaramo, aherutse kubwira IGIHE ko ibi bitaramo bifite umwihariko w’uko bizajya bimara iminsi ine muri buri mujyi bizaberamo.
Ati “Muri buri mujyi hazajya habanza imurikagurisha ry’abikorera rizajya ribanza iminsi itatu rigasozwa n’igitaramo kinini. Turifuza ko ibi bitaramo byajya bigira icyo bisigira abikorera aho byagiye.”
Ibi bitaramo bizenguruka igihugu byateguwe na Bruce Melodie, abitumiramo The Ben nyuma y’uko na we yari yamutumiye muri ‘The New Year Groove’ yitabiriye ku wa 1 Mutarama 2026.
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba. Yatangiye kumenyekana mu muziki ahagana mu 2013 nyuma yo gusohora indirimbo zakunzwe zirimo “Tubivemo”, “Ndumiwe”, “Uzandabure” n’izindi nyinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!