Uyu muhanzi agifatwa yahise ajyanwa kwa muganga ikitaraganya ndetse ubu ari gutora agatege.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Kamena 2026 ni bwo Kirikou yagiriye ikibazo mu Mujyi wa Lille aho yari amaze iminsi, hahita hiyambazwa imbangukiragutabara yamujyanye mu bitaro bya “Hopital Saint Philibert”.
Nyuma yo kugezwa ku bitaro akitabwaho n’abaganga ku mugoroba w’uyu munsi yari yongeye gutora agatege nubwo atahise ataha.
Umwe mu bantu bamuri hafi yabwiye IGIHE ko uyu muhanzi yagize ikibazo cyo kurogwa ariko ku bw’amahirwe yitaweho n’abaganga.
Ati “Bamuhumanyije ariko Imana yahabaye, mu gitondo yari ameze nabi cyane ariko Imana yahabaye aroroherwa. Ubu uko biri ameze neza.”
Kirikou Akili ni umwe mu bahanzi b’abaraperi bakunzwe cyane mu Burundi. Amazina ye asanzwe ni Youssufu Akbar Niyonkuru. Yavukiye mu Ntara ya Ngozi.
Yanyuze mu buzima bugoye bw’ubukene bwatumye ajya kuba ku muhanda, ariko ntiyacika intege ku ntumbero yari afite zo gukora umuziki.
Yatangiye kumenyekana mu 2018 abikesha indirimbo “Soma Number”, nyuma aza gufashwa n’abahanzi bakomeye barimo Big Fizzo, bamwinjiza mu rugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wabigize umwuga.
Yakomeje kwamamara binyuze mu ndirimbo zirimo “Washa”, “Binua” na “Aha Nihe?”, yamugize umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!