Ibi King Saha yabigarutseho ubwo yasangizaga abamukurikira amafoto y’imodoka ye yangiritse ku rwego rwo hejuru ndetse ahamya ko byakozwe na Pallaso.
Ati “Pallaso ashaka kunyica, yagerageje kunyica. Ni inshuro ya kabiri ariko ntabwo yahiriwe kuko Imana iracyandinze. Nahisemo amahoro ariko si ubwoba.”
Ni amagambo King Saha yavugaga ayaherekesheje amashusho n’amafoto agaragaza imodoka ye yangiritse cyane, abakurikirana imyidagaduro yo muri Uganda bagahamya ko Pallaso ari kumwe n’itsinda rye ry’abantu bagera kuri 20 bateze uyu muhanzi bitwaje imihoro n’ibibando.
Icyakora nyuma y’akanya gato, King Saha wagaragaje ko hari abahanzi bifuza kumubona yapfuye, yaje gusangiza abamukurikira amashusho ari kumwe na Spice Diana, yemeza ko yageze mu rugo amahoro.
King Saha na Pallaso bamaze iminsi barebana ay’ingwe.
King Saha yigeze gushinja abahanzi bagenzi be gushaka kumuzimya ndetse no kugerageza kumuca intege mu muziki. Nubwo atari yavuze uwo ariwe wese, abakurikirana umuziki muri icyo gihe bahise bumva Pallaso bakundaga gucyocyorana.
Nk’aho bidahagije, Pallaso nawe yashinje King Saha kutubaha abahanzi bamubanjirije mu muziki no kuvuga amagambo yibasira bagenzi be mu itangazamakuru.
Aha benshi batekereje ko Pallaso yinjiye mu rugamba rwo kurwanira mukuru we, Jose Chameleone wari umaze igihe yotswa umuriro w’amagambo na King Saha.
Mu minsi ishize nibwo byavuye mu byo guterana amagambo noneho biba intambara yeruye, aho Pallaso ahuriye na King Saha bagashyamirana.
Ubwo baherukaga guhurira mu gitaramo mu minsi ishize byavuzwe ko bakozanyijeho bikomeye, icyakora buri wese ataha ashinja mugenzi we kumusagarira.
Icyo gihe Polisi ya Uganda yavuze ko igitegereje ko hari uwatanga ikirego yaba umwe muri aba cyangwa uwaba yaragizweho ingaruka n’imirwano yabo.
Nubwo nta wigeze arega ngo Polisi ibe yakwinjira mu bibazo byabo, yabihanangirije gukora ibikorwa by’urugomo basabwa kurangwa n’ubwubahane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!