Mbere yo gushyira ku isoko aya matike, King James mu kiganiro n’abanyamakuru yabajijwe niba amatike y’igitaramo cye yongeye agashira mu minsi mike nk’uko byagenze mbere, yaba ateganya gukora icy’umunsi wa gatatu, aguga ko atiteguye kugikora bityo asaba abakunzi be kugura amatike hakiri kare.
Ati “Kugeza ubu twateguye iby’iminsi ibiri ntabwo nibaza ko twakora icy’umunsi wa gatatu, uzaba yacikanywe ubwo byazasaba gutegereza ubutaha mu bindi bitaramo kuko kuri iyi nshuro tuzakora iminsi ibiri gusa. Ninayo mpamvu tubasaba kugura amatike bakimenya ko yagiye hanze.”
Uyu muhanzi yavuze ko n’umunsi wa kabiri bawutekereje ku bw’ubusabe bw’abakunzi be bari bagaragaje ko amatike yabashiriyeho ari benshi bituma ashyiraho igitaramo cy’umunsi wa kabiri kizaba ku wa 2 Kanama 2026 gikurikira icy’umunsi wa mbere kizaba ku wa 1 Kanama 2026.
Ati “Umunsi wa kabiri muri rusange ntabwo bimenyerewe mu Rwanda twari tuzi ko duteguye igitaramo kimwe bikarangira [...] ariko bitewe n’uko amatike yahise agurwa kandi dusabwa kumva ibitekerezo by’abafana cyane ko ari bo dukorera, benshi bifuzaga Stade Amahoro gusa mu byumweru bitatu byari bigoye kubikora dusanga umwanzuro ari ugukora umunsi wa kabiri kugira ngo abatarabonye amatike bayabonye.”
King James ari mu myiteguro y’ibitaramo bye ‘20 Years of King James’ cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki yatangiye mu 2006.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!