Amakuru IGIHE ifite avuga ko hari undi muhanzi wigeze gusaba Rwanda Events kumutegurira uburyo bwo kwinjira ku rubyiniro aturutse mu kirere.
Icyakora, icyo gihe yabitanzeho ubusabe habura iminsi mike ngo igitaramo kibe, ku buryo ibikoresho byari bikenewe bitabashije gutegurwa.
Agaruka ku nkomoko y’iki gitekerezo, King James yavuze ko nubwo na we yari yarabitekerejeho, byorohejwe n’uko Rwanda Events na yo yari isanganywe uwo mushinga kandi iwushyigikiye.
Ati "Igitekerezo twarakigize, ariko tugira n’amahirwe dusanga na Rwanda Events igishyigikiye kuko na bo bari bagifite. Ni bo bateguye buri kimwe, kuko bisaba ibikoresho byinshi n’imyiteguro ihagije. Babikoze neza kandi birakunda. Twifuzaga kwinjira ku rubyiniro mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe, amahirwe aradusekera birashoboka."
King James yavuze kandi ko ibi bitaramo yabiteguye afatanyije n’inshuti ze, nyinshi muri zo bakaba bamaze imyaka myinshi bafatanya mu rugendo rw’umuziki.
Ati "Twe iyo turi mu buzima busanzwe tuba turi abavandimwe. Ntabwo twahujwe n’ubuhanzi. Hari abo twahuriye ku ishuri, abandi duhura tutaratangira umuziki. N’abo twahuye dutangiye umuziki, ubucuti bwacu ntibwubakiye ku muziki ahubwo bwubakiye ku bushuti busanzwe."
King James yashimiye abakunzi be bitabiriye ibyo bitaramo, by’umwihariko agaruka ku mubyeyi we wabashije kubyitabira byose, avuga ko byamukoze ku mutima kubona yari amushyigikiye muri buri gitaramo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!