Abakunzi b’imyidagaduro hirya no hino, uko ‘weekend’ yegereza, na bo baba bararanganya amaso hirya no hino bashakisha aho bajya gutaramira mu birori n’ibitaramo bitandukanye biba byateguwe mu rwego rwo kubafasha kuruhuka no kwidagadura.
King James mu Budage
Nyuma yo gukorera ibitaramo bibiri bikomeye mu Mujyi wa Kigali, King James, uri kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, abikomereje hakurya y’amazi magari, cyane ko mu mpera z’icyumweru gishize yataramiye mu Bubiligi.
Mu mpera z’iki cyumweru, ku wa 29 Kanama 2026, King James azaba ataramira mu Budage, aho azakorera igitaramo cye cya kabiri ku mugabane w’u Burayi.
Diamond i Kigali
Diamond Platnumz ategerejwe i Kigali mu gitaramo ‘Diamond Platnumz Experience’ kizabera muri parking ya Stade Amahoro ku wa 29 Kanama 2026.
Ni igitaramo uyu muhanzi azahuriramo n’abarimo Bruce Melodie, Ish Kevin na Nel Ngabo, mu gihe abazavanga imiziki barimo DJ Marnaud na Etania wo muri Uganda.
Israel Mbonyi i Musanze
Israel Mbonyi, uri mu bahanzi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ategerejwe mu gitaramo cyo gususurutsa abazitabira imurikagurisha ry’i Musanze, ribera kuri Stade Ubworoherane, ku wa 30 Kanama 2026.
Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi 15 bamaze gutumirwa muri ibi bitaramo, byitezwe ko bizinjiriza abahanzi arenga miliyoni 30 Frw.
Boukuru azataramira abakunzi be
Boukuru Christiane yateguje igitaramo cya kabiri yise ‘Sonoria’, ashimangira ko ari ibitaramo yifuza kujya akora buri gihembwe cy’umwaka. Igitahiwe azagikorera muri Mundi Center ku wa 29 Kanama 2026.
Boukuru watangije ibi bitaramo, ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi. Yatangiye kumenyekana cyane mu 2018, ubwo yitabiraga irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, akagera no mu cyiciro cya nyuma.
RJ The DJ i Kigali
RJ The DJ, usanzwe avangira imiziki Diamond Platnumz ku rubyiniro, ategerejwe gutaramira i Kigali mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri akabari ka ‘Paddock Lounge’ kamaze gakora.
Ni igitaramo byitezwe ko kizabera muri ‘Paddock Lounge’ ku wa 29 Kanama 2026, aho uretse uyu muhanga mu kuvanga imiziki, azaba afatanyije n’abarimo DJ Lou, DJ Kelly250 n’abandi banyuranye.
‘I Am Hip Hop Festival’
Kuva ku wa 28 kugeza ku wa 29 Kanama 2026, i Kigali hagiye kubera iserukiramuco rya ‘I Am Hip Hop Festival’, riteganyijwe kwitabirwa n’abahanzi bagera kuri 30, barimo abo mu Rwanda, Uganda n’u Burundi.
Ni ubwa mbere iri serukiramuco, risanzwe ribera muri ‘Institut Français du Rwanda’, rizitabirwa n’abaraperi baturutse hanze y’u Rwanda, nyuma y’igihe ritumirwagamo abahanzi b’Abanyarwanda gusa.
Ambassadors of Christ Choir
Ambassadors of Christ Choir iri mu myiteguro y’igitaramo cyabo giteganyijwe ku wa 30 Kanama 2026 kikazabera muri BK Arena icyakora kugeza ubu abatazabasha kucyitabira bashyiriweho uburyo bwo kuzagikurikira hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iki gitaramo cyahujwe no kwizihiza imyaka 30 iyi korali imaze mu murimo wo kwigisha ijambo ry’Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!