00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

King James agiye gutaramira mu Bubiligi yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 25 June 2026 saa 08:56
Yasuwe :

Umuhanzi Ruhumuriza James, wamamaye nka King James mu muziki, ategerejwe i Burayi mu Bubiligi mu gitaramo kiri mu byo yitegura gukora muri iyi Mpeshyi ya 2026 yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Ibi byatangajwe na sosiyete ya Zentronation, iri gutegura iki gitaramo, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa 25 Kamena.

Iti “Nyuma yo gucuruza amatike agashira ku isoko mu Rwanda, ibirori birakomeza. King James agiye kugaruka mu Bubiligi, nyuma y’imyaka myinshi atahaheruka, kwizihiza imyaka 20 y’umuziki we. Abafana ba nyabo bazi icyo uyu mwanya usobanuye”.

King James, uri kuzenguruka intara z’u Rwanda ashimira abafana be bamubaye hafi mu gihe cyose amaze mu muziki, azataramira muri iki gihugu mu Mujyi wa Bruxelles.

Hazaba ari ku wa 22 Kanama 2026. Hanahise hashyirwaho uburyo bwo kugura mbere amatike yo kucyinjiramo.

Igitaramo kizabimburira ibindi muri uru ruhererekane rwabyo azizihirizamo imyaka 20 amaze mu muziki, King James azagikorera i Kigali muri BK Arena ku wa 1 Kanama 2026. Kizakurikirwa n’ikizaba mu ijoro ryo ku munsi uzakurikiraho.

Zentronation iyobowe na DJ Zentro, isanzwe itegura ibitaramo muri iki gihugu ndetse ni na yo yateguye icyo Bruce Melodie aherutse kuhahuriramo na Sheebah Karungi wo muri Uganda. Cyayobowe na Miss Muyango ku wa 7 Werurwe 2026.

King James agiye gutaramira mu Bubiligi yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki
King James agiye kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki mu gitaramo kizabera i Burayi mu Bubiligi ku wa 22 Kanama 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages