Uyu munyamuziki yatangarije IGIHE ko ubu hari ishami rya KINA Music muri Amerika ndetse ryatangiranye umuhanzi umwe witwa John B. Singleton, wagiye muri iki gihugu afite imyaka 12.
Yagize ati "Twamaze gufungura ishami rya Kina Music muri Amerika, ubu John Byiringiro Singleton ni we musore dutangiranye."
Kuri ubu iyi sosiyete ifasha abahanzi yahise imurika indirimbo ya mbere yasohokanye n’amashusho yayo yakozwe na Cedru, mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na Ishimwe Clement.
KINA Music USA ni gikorwa Ishimwe Clement yatangije mu rwego rwo gufasha abanyempano babuze uko bakora umuziki kubera ibibazo bya Studio ndetse n’ibiciro byo gukora umuziki muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bitorohera benshi.
Ishimwe aherutse kubwira IGIHE ko iyi gahunda iri mu bikorwa afatanyije n’abantu batandukanye barimo Ugeziwe Ernesto wahoze ari Umunyamakuru mbere yo kujya muri Amerika na Cedru utunganya amashusho, bombi batuye muri Amerika.
Bimwe mu byo wamenya kuri John "Byiringiro" Singleton
Uyu muhanzi yavukiye mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyundo, mu Ntara y’Iburengerazuba. Ntiyigeze amenya Se, ndetse akivuka yagize ubumuga bwo kutabona.
Nyuma y’urupfu rw’umubyeyi umwe yari asigaranye, John. B yashyizwe mu kigo cyita ku bana b’imfubyi.
Amashuri abanza n’ayisumbuye John .B yayize i Gatagara mu kigo cyita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona, aho yigiye kuririmba no gucuranga.
Igihe yari hafi gusoza amashuri yisumbuye afite imyaka 12, umuryango w’abagiraneza uba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika wamujyaye muri Texas nk’umwana ugomba kwitaho, ari naho yigiye kaminuza.
John Byiringiro yafashizwe kwiga kaminuza asoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza, aho yize ibijyanye n’uburezi ndetse n’ururimi rw’Icyongereza.
Uyu muhanzi yahuye na Kina Music ubwo yari mu majyaruguru ya Amerika bari mu bikorwa byo gushakisha abanyempano bashya.
John B avuga ko binyuze mu muziki, ubutumwa bwe buzabasha kugera ku bantu benshi agasangira nabo ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu.
‘Uzanyibutse’ indirimbo ya mbere isohotse mu zakorewe mu ishami rya Kina Music ribarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!