00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kim Kardashian yashyize umucyo ku mibanire na Ye wahoze ari umugabo we

Yanditswe na Berrick Munyeshyaka
Kuya 8 February 2026 saa 08:38
Yasuwe :

Kim Kardashian yashyize umucyo ku birebana n’imibanire ye n’uwahoze ari umugabo we, Kanye West, usigaye witwa ‘Ye’.

Kim Kardashian na Ye bahuye mu 2012, bashyingiranwa mu 2014, ariko baza guhana gatanya mu 2021 nubwo yemejwe mu 2022. Babyaranye abana bane: North, Saint, Chicago na Psalm.

Ubwo yabazwaga ku mibanire ye na Ye, Kim w’imyaka 45 yagize ati “Tuzahora iteka turi umuryango…Twese dukunda umuryango wacu, kandi dushakira ineza abana bacu.”

Ibi yabigarutseho, nyuma yo kubazwa niba azashyigikira Ye mu kwamamaza inkweto ze yise Yeezy.

Inkweto za Yeezy zakorwaga na Ye ku bufatanye n’uruganda rwa Adidas, ariko Ye akaba ari we wari ufite uburenganzira mu by’ubwenge n’ibirango by’izi nkweto mbere y’uko basesa amasezerano mu 2022.

Kugeza ubu uyu mugabo yakomeje gusohora izindi nkweto za Yeezy ku giti cye zirimo Yeezy Pods na Slides kuko ubu burenganzira akibufite.

Kim Kardashian avuze ku mubano we na Ye, mu gihe uyu mugore hashize iminsi bivugwa ko ari mu rukundo na Lewis Hamilton, wanditse amateka mu gutwara imodoka nto z’amasiganwa za Formula 1.

Kim Kardashian yashyize umucyo ku mibanire na Ye wahoze ari umugabo we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages