Umukecuru witwa Alice Marie Johnson yakatiwe igifungo cya burundu mu 1997 azira gufatirwa mu gatsiko k’abakora amafaranga y’amahimbano bakanacuruza ibiyobyabwenge.
TMZ yatangaje ko umunyamategeko wa Kim Kardashian witwa Shawn Holley yateguye inama na Donald Trump kuri uyu wa Gatatu ngo basabire imbabazi Johnson ufungiwe muri Aliceville Correctional Facility muri Leta ya Alabama.
Iki kinyamakuru kivuga ko Kim Kardashian yari amaze igihe akoranira bya hafi na Ivanka Trump ndetse n’umugabo we Jared Kushner [uri no mu bajyanama ba Trump] kugira ngo barekuze uwo mukecuru gusa kuri ubu bikaba byinjiwemo na Perezida Trump.
Nubwo Kim Kardashian yagiye inyuma ya Hillary Clinton mu gihe cy’amatora, Trump yinjiye mu bo bari gukoranira bya hafi ku kirego cya Johnson biturutse ku kuba yaragiranye umubano n’umukobwa we ndetse n’ibyo Kanye West aheruka kumutangaho yumvikanisha ko umuryango we umushyigikiye.
Byitezwe ko Kim Kardashian ahura na Trump atari kumwe n’abamufatira amashusho mu kiganiro cya KUWTK [Keeping Up with the Kardashians] cyangwa abavandimwe be.
Alice uri kurwanirwa urugamba rwo gufungurwa na Kim Kardashian yatangiye kuba inkuru mu mwaka ushize ubwo uyu mugore wa Kanye West yashyiraga ubutumwa bwo kumutabariza kuri Twitter.
Icyo gihe uyu mukecuru yandikiye Kim Kardashian amushimira kugira umutima wo kumutabariza, byatumye benshi barushaho kumusabira ko yafungurwa akava muri gereza amazemo kimwe cya gatatu cy’ubuzima bwe.
Ibikorwa byo gutanga ubufasha mu gukoranira bya hafi n’abanyamategeko Kim Kardashian ari gukora, abifatanya n’urundi rubanza yiyemeje kubyutsa rw’umugore witwa Cyntoia Brown wo muri Tennessee wafungiwe kwica umugabo wamukoreshaga nk’umucakara w’imibonano mpuzabitsina ubwo yari afite imyaka 16.
Kim Kardashian amaze imyaka irenga icumi avugwa cyane mu itangazamakuru, yatangiye kugaragara cyane ubwo hasohokaga amashusho y’ubusambanyi yakoranye n’umusore witwa Ray J, bashwana akayashyira hanze. Uko yamenyekanye yabibyaje umusaruro ndetse akaza umurego mu gukora ibiganiro bimwinjiriza amafaranga kuri televiziyo.



















TANGA IGITEKEREZO