00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigingi n’abanyarwenya b’i Kigali batembagaje abantu mu gitaramo cya Gen-Z Comedy (Amafoto&Video)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 16 June 2023 saa 03:47
Yasuwe :

Sosiyete y’abanyarwenya ya Gen-Z imaze umwaka umwe ishinzwe, yakoze igitaramo cyashimishije benshi cyahuriyemo abanyarwenya batandukanye bari kuzamuka mu Rwanda ndetse n’Umurundi Kigingi.

Ni igitaramo cyabereye muri Mundi Center, Rwandex, ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 15 Kamena 2023.

Cyahuriyemo abanyarwenya batandukanye bari bayobowe na Kigingi wavuye i Burundi ndetse n’abo mu Rwanda biganjemo abakuriye muri Gen-Z.

Uwitwa Muhinde yateye urwenya avuga ku kugira umubiri muto kwa Clapton Kibonge. Ati “Ngo Mugisha Clapton yajyaga apfumbata umugore akagira ngo bari kumuniga.’’

Fally Merci washinze Gen-Z akaba anayobora ibi bitaramo we yateye urwenya agaragaza ukuntu abasirikare nta mikino baba bafite, ku buryo ushobora kubabwira ikintu bakakibyazamo ikosa.

Yanavuze kuri Coach Gael agaragaza ukuntu iyo umuntu afite amafaranga agendana ubwiyemezi ariko yaba nta yo akagenda nk’utazi iyo ajya.

Uwitwa Bareth wo mu Burundi yateye urwenya avuga ukuntu yagiye mu Bufaransa, yasubira iwabo bagakoranya inama y’umuryango bamubwira bati “Ni gute ujya mu Bufaransa, ntutoroke?”

Kigingi we yagaragaje ukuntu iyo umuntu yabyaye abantu bagaragaza ko bishimiye iyo ntambwe ariko bamara kuva mu rugo iwe bagatangira gutekereza ko umwana yaba atari uwe.

Ati “Iyo umubyeyi yabyaye umwana, abaturanyi n’inshuti bakaza kumusura, bose baba bavuga ko uwo mwana ari mwiza ariko iyo bamaze kugenda bageze mu kabari, batangira kuganira babazanya ngo ariko uriya mwana mwabonye asa nande?”

Yanateye urwenya kuri Coach Gael, yibaza impamvu aba-Coach bose baba baturutse hanze. Bijyanye n’uko yitwaraga byatumye benshi batembagara.

Muri gahunda Gen-Z Comedy ifite muri uyu mwaka irimo no gukora igitaramo cy’abanyarwenya bakuriye muri iyi sosiyete, bamaze kugira ubumenyi n’uburambe mu gutera urwenya.

Iki ni igitaramo Ndaruhutse yavuze ko ari guteganya kuzakora mu mpeshyi z’uyu mwaka, kikaba cyizitwa ‘Gen-Z Comedy Experience’.

Gen-Z Comedy ni sosiyete Ndaruhutse Merci yashinze muri Werurwe 2022, mu rwego rwo gufasha abanyarwenya bakizamuka kubona aho bagaragariza impano zabo.

Ndaruhutse Merci wamamaye nka Fally Merci watangije Gen-Z Comedy asobanura ‘Umunyarwenya’ mu byiciro birimo icy’ukora video nto zisetsa (Story teller), abashobora kubara inkuru zisetsa [Stand Up comedy] n’abandi.

Fally Merci akora ibizwi nka ’Stand Up Comedy’. Ni umusore ukiri muto uvuka i Kanombe mu muryango w’abana bane ndetse akaba ari we mukuru muri bo. Uretse kuba asetsa, ni n’umunyeshuri muri kaminuza ya East African University.

Abanyarwenya bakizamuka bahawe rugari muri iki gitaramo
Abitabiriye iki gitaramo batahanye akanyamuneza
Bareth wo mu Burundi yasekeje benshi avuga ukuntu yagiye mu Bufaransa yagaruka bikarakaza iwabo
Andy Bumuntu ni we wari utahiwe mu gutanga ikiganiro muri iki gitaramo
Fally Merci umunyarwenya unategura iki gitaramo cya Gen-Z Comedy
Ibitwenge byari byose muri iki gitaramo, Rusine ni umwe mu basekejwe bikomeye n'urwenya rwahaterewe
Kaduhire "Kadudu" ni umwe mu banyarwenya b'abakobwa bashya ariko bakunze kwigaragaza cyane muri Gen-Z Comedy
Kigingi wari utegerejwe na benshi ntabwo yigeze abatenguha
Iki gitaramo gisigaye kibera i Gikondo ahazwi nka Rwandex muri Mundi Center
Michael Sengazi ni umwe mu basekeje abantu muri iki gitaramo
Muhinde ni umwe mu banyarwenya bamenyekaniye muri ibi bitaramo umaze kuzamura izina rye
Niyo Bosco ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages