Creative for Africa ikomeje ibitaramo yateguye bibanziriza amarushanwa y’abahanzi bazarushanwa muri Ruta Project Superstar 2014,hakaba hakurikiyeho ibizabera mu mujyi wa Kigali.
Ibi bitaramo bizabera mu turere tugize umujyi wa Kigali uko ari dutatu, bizitabirwa n’abahanzi bazahatana muri iri rushanwa riteganyijwe gutangira kuwa 22 Ugushyingo uyu mwaka, mu buryo bukurikira:
– Ku italiki ya 18/10/2014 hateganyijwe ikizabera mu Karere ka Kicukiro
– Ku italiki ya 25/10/2014 hateganyijwe ikizabera mu Karere ka Gasabo
– Ku italiki ya 08/11/2014 hateganyijwe ikizabera mu Karere ka Nyarugenge
Umuyobozi wungirije wa Creative for Africa, Joseph Bagabo, asobanura ko ibi bitaramo kimwe n’ibindi bibiri byabereye mu Karere ka Ngoma na Gatsibo, bigamije kumara ubwoba abahanzi bazitabira aya marushanwa ndetse baniyereke abafana babo.
Ubuyobozi bwa Creative for Africa bwizera ko mu Mujyi wa Kigali iri rushanwa rizitabirwa kuburyo bushimishije kurusha mu zindi ntara.
Creative For Africa ishishikariza urubyiruko rufite impano zarwo kudacikanwa n’amahirwe yo kugaragaza impano zabo binyuze muri iri rushanwa, ariko bakanakangurira abatuye i Kigaki kuzaza gushyigikira abahanzi babo.



















TANGA IGITEKEREZO