00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali : Hateguwe irushanwa ryo kubyina

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 9 August 2013 saa 03:48
Yasuwe :

Rwandan Best Dance Crew Competition ni irushanwa rigiye gutangizwa bwa mbere muri Afurika rihereye i Kigali mu Rwanda mu rwego rwo kwerekana impano yo kubyina.
Kuri iki Cyumweru, guhera saa munani z’amanywa kuri Stade Ntoya y’i Remera, nibwo hatangizwa bwa mbere kumugaragaro uko irushanwa rizagenda nuko rizakorwa ari nako amatsinda abyina yiyereka abakunzi bayo abinyujije mbyino.
Amarushanwa nk’aya asanzwe amenyerewe ku mugabane wa Amerika.
Abateguye aya marushanwa batangarije IGIHE ko (…)

Rwandan Best Dance Crew Competition ni irushanwa rigiye gutangizwa bwa mbere muri Afurika rihereye i Kigali mu Rwanda mu rwego rwo kwerekana impano yo kubyina.

Kuri iki Cyumweru, guhera saa munani z’amanywa kuri Stade Ntoya y’i Remera, nibwo hatangizwa bwa mbere kumugaragaro uko irushanwa rizagenda nuko rizakorwa ari nako amatsinda abyina yiyereka abakunzi bayo abinyujije mbyino.

Amarushanwa nk’aya asanzwe amenyerewe ku mugabane wa Amerika.

Abateguye aya marushanwa batangarije IGIHE ko abifuza kuzayagaragaramo basabwa kwiyandikisha mu ishyirahamwe ry’ababyinnyi bo mu Rwanda.

Amatsinda amaze kwiyandikisha harimo: Jabba Junior, Sick City Entertainment, Krest Gang, Machinal Crew, Snipers Crew, Phantoms, Spartans Crew, Br8t Fantasy Crew, Beet Street, T-Layers Entertainment, Heart Throbz,Young masters, Dance Nation n’abandi.

Aya marushanwa yatewe inkunga na SUMSUNG.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages