00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali Boss Babes bakuyeho urujijo ku ihiganwa na Zari Hassan

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 28 December 2023 saa 07:37
Yasuwe :

Itsinda ry’abagore bakunzwe cyane mu myidagaduro nyarwanda, Kigali Boss Babes bakuyeho urujijo ku ihiganwa ryavugagwa hagati yabo na Zari Hassan wageze i Kigali ku wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023.

Ni ingingo yagarutsweho mu kiganiro Alliah Cool, Queen Douce na Christella (Danis Christelle Igeno Uwase) bari mu bagize iri tsinda rya Kigali Boss Babes, bagiranye n’itangazamakuru cyabereye i Nyarutarama muri The B Hotel, kuri uyu wa Kane.

Aba bagore bari mu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, basobanuye impamvu biyemeje gushyira igitaramo ku munsi umwe n’icya Zari the Boss Lady.

Ni ibirori biteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023.

Alliah Cool yagize ati "Nk’uko ibitaramo biba haba hari abashaka kujya mu gitaramo runaka. Rero ntabwo mu mujyi haba igitaramo kimwe kuko abantu baba bashaka gusohoka ni benshi. Ikindi nababwira ni uko itike za miliyoni 5 Frw zarashize.”

Ibirori bya Kigali Boss Babes bise ’Black Elegance Party’ bizabera mu busitani bwa Century Park i Nyarutarama. Abazitabira bazerekwa agace gato k’ibiganiro by’uruhererekane (Reality Tv Show) iri tsinda rimaze igihe ritegura.

Abazitabira bazaba bambaye imyenda ifite amabara y’umukara. Ni mu gihe abazitabira ibirori bya Zari bazaba bambaye umweru.

Queen Douce yagize ati "Ntabwo muri Reality Tv show tuzerekana ubuzima bwacu gusa. Tuzibanda ku buzima bwo mu Rwanda, ibihugu twatembereyemo, umuco w’Abanyafurika n’ibindi byose abantu bacamo buri munsi".

Black Elegance party izatangira saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba kugeza bukeye, mu gihe icya Zari Hassan isaha kizatangiriraho zitaratangazwa.

Christella, Alliah Cool na Queen Douce bagize Kigali Boss Babes
Christella uzwi mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi, akaba n'umwe mu bagize KBB ari kuganira n'itangazamakuru ku birori bafite
Queen Douce usanzwe ari umushoramari mu mideli ni umwe mu bagize Kigali Boss Babes
Alliah Cool uzwi muri sinema nyarwanda, yavuze ko nta hangana riri hagati y’iri tsinda na Zari

Amafoto: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages