Ni irushanwa ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu ku ya 6 Kanama 2022, ryitabirwa n’abatari bake, bashakaga kwihera ijisho abavanga imiziki kakahava. Ryatewe inkunga na Sosiyete ya M&K.
Aba DJs bakomeye barimo DJ Pius, DJ Sharif na DJ Khadir, ni bo bari bagize akanama nkemurampaka katangaga amanota.
Bimwe mu byashingirwagaho harimo umwimerere w’umu DJ, ubuhanga bw’umu DJ ndetse n’uburyo ahitamo indirimo.
Nyuma y’iminota mike ibirori bitangiye, abahatana babimburiwe n’aba DJs barimo DJ Mikey, Dj Kavole na Dj Snoop, abafana batangira gushyuha, hagenda haza n’abandi dore ko kwinjira byari ubuntu.
Buri wese yagendaga agaragaza icyo ashoboye maze agahabwa amanonta, ahwanye n’ubushobozi bamubonyemo.
Hari abahatanye imbonankubone n’abandi bagiye bohereza amashusho yabo bavanga imiziki, bose bahawe amanota.
Umwe mu ba DJ bari bagize akana nkemurampaka DJ Sharif, yatunguwe n’impano zihishwe mu Banyarwanda avuga ko hari igikwiye gukorwa ngo zizamurwe.
Yagize ati "Igishimishije ni abafite ubumenyi ntatekerezaga ko nabona mu Rwanda. Igikwiye gukorwa ni ugushyiraho amarushanwa nk’aya ndetse n’ubundi buryo bakitabwaho maze umwuga wo kuvanga imiziki mu Rwanda ukaguka."
Nyuma yo kuvanga imiziki kw’aba DJs batandukanye nka DJ TrapBoy, impanga ya producer Dany Beats, abagize akama nkemurampaka bafashe iminota 30 yo guhitamo 20 beza, bazakomeza mu kindi cyiciro.
DJ Khadir wari mu bagize aka kanama yavuze ko bitari byoroshye guhitamo abakomeza, kubera ubuhanga bari bafite.
Ati "Igikenewe kugira ngo ubumenyi bwabo bukomeze kwaguka ni uko haboneka ababashyigikira ndetse n’abavanga umuziki babifitemo uburambe bakaberekera, nka DJ Sharif ufite ishuri ryigisha uyu mwuga ndetse akaba yaniyemeje kuzafasha umwe mu bari aha."
Yavuze ko muri rusange, imyumvire ikwiye guhinduka kuri bamwe bumva ko uyu mwuga ari uw’ibirara bakawutesha agaciro, nyamara abawukora aribo bagira uruhare mu kubaha ibyishimo.
Bamwe mu bakomeje bafite intego
Nyuma yo kugaragaza ubuhanga bwabo, habonetse 20 basigara mu irushanwa, bazavamo uwa mbere wegukana iri rushanwa.
Rosine Mushimiyimana uzwi nka DJ Roxy, wari umwe mu bakobwa babiri bahatanye, yavuze ko icyatumye yitabira aya marushanwa ari uko yashakaga gutinyura bagenzi be.
Yagize ati "Nashakaga gutinyura abakobwa kuko mu Rwanda umubare wabo muri uyu mwuga ukiri hasi. Intego yanjye ni ugutsinda, ndamutse negukanye iki gihembo byazamfasha cyane kwagura ubumenyi bwanjye nkabera n’abandi bakobwa urugero, maze bakitinyuka."
Kayigabe Johannes uzwi nka DJ KJ waje ku mwanya wa mbere muri iki cyiciro, yijeje abafana be kugumana uyu mwanya no mu byiciro bitaha.
Ni igikorwa ngo cyamufasha kuzamura impano z’Abanyarwanda bakiri bato, bafitiye urukundo umwuga wo kuvanga imiziki.
Aba DJs basaga 60 nibo bahatanye muri iki cyiciro cya mbere, harimo n’abamenyerewe mu muziki nka DJ Briane na DJ Arafat.
Ku wa 13 Kanama 2022, abagera kuri 20 batoranyijwe bazavamo 10 bazakomeza mu kindi cyiciro. Ku wa 20 Kanama 2022, ba bandi 10 bazatoranywamo batanu ba mbere, ari nabo bazajya mu cyiciro cya nyuma. Ni ibikorwa byose bizabera kuri Onomo Hotel.
Ku munsi wa nyuma w’irushanwa, mu birori byo guhemba abatsinze bizabera muri Camp Kigali ku wa 27 Kanama 2022, hazaba hiyambajwe DJ Neptune uzaba ufatanya na DJ Khathu, DJ Khadir ndetse na DJ Sharif nk’abagize akanama nkemurampaka.
Umu-DJ wahize abandi azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz ifite agaciro ka miliyoni zirenga 25 Frw, yatanzwe na Ndoli Safaris.
Undi uzahembwa muri iri rushanwa ni umukobwa uzaba witwaye neza kurusha abandi.
Uyu azagenerwa ibyuma bizamufasha mu kazi ke bigura arenga miliyoni 5 Frw, hanahembwe umu-DJ mushya uzaba witwaye neza, aho azahabwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Amafoto: Nezerwa Salomon



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!