00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kidum na Princess Lover uzwi mu ndirimbo ‘Mon soleil’ bageze i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 February 2026 saa 10:20
Yasuwe :

Kidum na Princess Lover batumiwe mu bitaramo bitandukanye i Kigali, bahageze bari mu ndege imwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Gashyantare 2026.

Nicole Nérêt, wamamaye nka ‘Princess Lover’ uzwi cyane mu ndirimbo ‘Mon soleil’, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Gashyantare 2026 ahita ajyanwa kuri ‘Mövenpick Hotel Kigali’ kuruhuka mbere y’uko akomeza imyiteguro ye.

Uyu muhanzi yatumiwe mu gitaramo cyiswe “Charmes de St. Valentin” kizabera muri iyi hoteli.

Ku bashaka kucyitabira, imiryango ya hoteli izafungura guhera Saa Kumi n’Ebyiri, abazahasohokera bagire umwanya wo gufata icyo kunywa no kwinjira neza mu birori bya St. Valentin mbere y’uko igitaramo gitangira.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Princess Lover yagombaga kugera i Kigali mu ijoro ryo ku wa 11-12 Gashyantare 2026, icyakora ageze muri Kenya indege itindaho bituma ararayo mbere y’uko agera mu Rwanda, mu gitondo cyo ku wa 12 Gashyantare.

Kidum nawe wamaze kugera i Kigali, yatumiwe mu gitaramo cyo kumurika album ‘Inganzo ntahangarwa’ ya Yvan Muziki kizabera muri Kigali Universe ku wa 13 Gashyantare 2026.

Uretse Kidum, iki gitaramo cyatumiwemo abandi bahanzi nka Massamba Intore, Marina, Jules Sentore n’Itorero Inyamibwa.

Igitaramo cya Yvan Muziki ndetse n’iki cyatumiwemo Princess Lover ni bimwe mu bitegerejwe n’abatari bake mu bakunzi b’umuziki b’i Kigali bifuza kwizihiriza ‘St Valentin’ mu birori.

Kidum ni umwe mu bazaririmba mu gitaramo cyo kumurika album 'Inganzo Ntagereranywa' ya Yvan Muziki
Princess Lover yageze i Kigali aho ategerejwe mu gitaramo kizatanga ibyishimo ku bakundana
Kidum yageze i Kigali yakirwa na Yvan Muziki wari kumwe n'inkumi zamutwaje indabo zo kumuha ikaze
Princess Lover yageze i Kigali ubona afite akanyamuneza mu maso
Princess Lover yavuye i Kigali ahita ajya mu modoka imwerekeza kuri hoteli ‘Mövenpick'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages