00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Keza azaserukira u Rwanda muri Miss Teen Universe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 September 2020 saa 01:44
Yasuwe :

Umukobwa witwa Keza Ange Noella w’imyaka 17, yatoranyirijwe kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Teen Universe 2020/21 rizabera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu ntangiro za 2021.

Uyu mukobwa ugiye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ku nshuro ya mbere yabwiye IGIHE ko yandikiwe na sosiyete yitwa Embrace Afrika, ifite mu nshingano gutoranya abakobwa bo mu bihugu bya Afurika, bitabira iri rushanwa.

Ati “Baranyandikiye bambwira ko babonye mfite indeshyo n’ingano by’umukobwa bifuza wakwitabira iri rushanwa ahagarariye u Rwanda. Nanjye ndabyemera kuko numvaga nta kibazo kirimo.”

Keza afite umushinga wo guteza imbere abari n’abategarugori. Yavuze ko mu gihe iri rushanwa ryaba risaba kwambara bikini we atabikora kuko ‘bihabanye n’umuco nyarwanda’. Keza azaba ahatanye n’abandi bakobwa bo mu bihugu bitandukanye ku Isi yose birimo Afurika y’Epfo, Peru, Malaysia, Portugal n’ibindi.

Umukobwa uzegukana iri kamba azahabwa amafaranga ataratangazwa ingano, yemererwe gukora ingendo mu bihugu bitandukanye.

Iri rushanwa rifite intego yo gufasha abanganvu gutinyuka no gutangira kumenyera gufata inshingano bakiri bato, kugira ngo ejo habo hazabe heza kurushaho.

Ikamba rya Miss Teen Universe umwaka ushize wa 2019 ryatwawe na Alondra Leytón wo muri Nicaragua.

Keza afite imyaka 17 y'amavuko
Keza uzahagararira u Rwanda muri Miss Teen Universe umwaka utaha
Keza niwe wa mbere uzaba ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa
Uyu mukobwa avuga ko atewe ishema no kuba azahagararira u Rwanda mu irushanwa nk'iri
Keza Ange Noella mu ikamba rya Miss Teen Universe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages