Kevin Kade yageze muri Canada nyuma ya DJ Brianne, mu gihe hagitegerejwe Element EleéeH na Nel Ngabo, na bo biteganyijwe ko bazahagera mu minsi ya vuba.
Ibitaramo aba bahanzi bategerejwemo biteganyijwe kubera mu Mujyi wa Ottawa ku wa 26 Nzeri 2026 ndetse n’i Montréal ku wa 3 Ukwakira 2026.
Kevin Kade yerekeje muri Canada avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho amaze iminsi aba ndetse ari naho ari gukorera umuziki we.
Mbere yo kwerekeza muri Canada, Kevin Kade yari aherutse gusohora indirimbo ye nshya yise ‘So Close’, iri mu ndirimbo zigezweho muri iyi minsi.
Kevin Kade ni umwe mu bahanzi bamaze iminsi bagezweho mu muziki w’u Rwanda, cyane cyane nyuma yo gukora indirimbo zirimo ‘My Bae’, ‘Ibirara’, ‘Umuana’, ‘Amayoga’, ‘Pyramid (Tata)’, benshi bamenye nka ‘Ndamutatamura’, ‘Munda’, ‘Jugumila’ na ‘Folomiana’, yahuriyemo na Chris Easy ndetse na The Ben.
Yanakoze kandi ‘Sikosa’, na yo yahuriyemo na The Ben.
Si izo ndirimbo gusa, kuko Kevin Kade yanakoze ‘Bébé’ yahuriyemo n’umuhanzi wo muri Tanzania, Alikiba.
Uyu musore ni umwe mu bahanzi bize mu Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda rizwi nka La Petite École de Musique, cyangwa The Nyundo, aho yasoreje amasomo mu 2019.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!