00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kevin Kade yaba ari gukomanga mu bishyitsi bya muzika nyarwanda? (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 September 2025 saa 08:03
Yasuwe :

Nta myaka myinshi Kevin Kade aramara mu muziki w’u Rwanda ariko ibitugu bye bihetse ibikorwa byinshi ndetse yamaze kugaragaza ko ari umwe mu bahanzi bo guhangwa amaso, nk’umwe mu bashobora kuzakomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Kevin Kade ni we waguhaye hit nka ‘My Bae’, ‘Ibirara’, ‘Umuana’, ‘Amayoga’ kugeza ubwo byahinduraga isura ageze kuri ‘Pyramid (Tata)’ benshi mwamenye nka “Ndamutatamura”, ‘Munda’ ije biba ibindi, hagiyeho ‘Jugumila’ na ‘Sikosa’ biba agahebuzo.

Si ibyo gusa kandi kuko yarambutse akubyinisha ‘Bébé’ afatanyije na Alikiba ndetse muri iyi minsi ntatworoheye muri ‘Folomiana’ yahuriyemo na Chris Easy hamwe na The Ben.

Ni umwe mu bize mu Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda rizwi nko ku Nyundo aho ari muri ‘Promotion’ ya 2017-2019.

Ntabwo yatanzwe mu bitaramo bitandukanye bikomeye mu Rwanda no hanze yaho cyane ko aheruka gukora amateka muri Giants of Africa 2025 aho ari mu bafunguye iri serukiramuco ryaririmbyemo ibihangange ku Mugabane wa Afurika nka Ayra Starr, Kizz Daniel, Uncle Waffles na Timaya ndetse na bagenzi be barimo The Ben, Alyn Sano, Ruti Joel n’abandi.

Ubwo kandi ni na ko yari akubutse gutaramira Abanyarwanda n’inshuti zabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gikorwa kizwi nka Rwanda Convention USA nyuma y’uko yari avuye i Kampala gususurutsa ababarirwa mu bihumbi bari muri Serena Hotel, aho yafashije The Ben kuryohereza abari bitabiriye Igitaramo cyo kumenyesha album y,e “Plenty Love Tour”.

Muhizi Serge uri mu bamufasha yabwiye IGIHE ati “Hari ikintu bigusaba. Kumenya icyo umuhanzi n’abo ugiye gutaramira bashaka. Ariko na none hakazamo icyo kuvuga ngo ni iki dufite nka ‘brand’ nini? Ni iki tugomba kwerekana? Tukabifata nk’aho ari igitaramo cya nyuma ugiye kuririmbamo. Iyo ubifashe utyo bituma uha agaciro icyo ugiye gukora kuko uba wumva ari bwo bwa nyuma ugiye kugaragara ku rubyiniro.”

Akomeza avuga ko itsinda rifasha uyu muhanzi mu gutegura igitaramo aba ari rinini, kugira ngo ibintu bye bigende neza.

Kevin Kade mu mabyiruka ye…

Kevin Kade avuga ko yakuze akunda kubyina ariko akenshi bikaba ngombwa ko abikomatanya no kuririmba.

Ati “Ndi muto navangaga kubyina no kuririmba kuko byansabaga kubyina aho twari dutuye, umusaza twahura akambwira ati ’ndaguha igiceri cya 50 Frw, nkubitira za mbyino za Kila Mtu Na Dem Wake’ rero ntabwo nari kubikora ntari kwiririmbira, byose nkabikora. Ni aho natangiriye kuririmba.”

Uyu muhanzi ntabwo yagize amahirwe gukurira muri chorale. Ati “Ntabwo nagize amahirwe yo kujya muri chorale n’ubwo nari Umudivantisiti w’Umunsi wa Karindwi kuko nashatse kwinjiramo bakankumira. Ariko nari mfite umuryango w’abaririmbyi."

Kevin Kade avuga ko yagiye agerageza amazina menshi ashaka iryo azifashisha mu buhanzi, kuko irya mbere ryari irya Keventy Jizzo na Likz on The Burn Star, agaragaza ko no kwitwa Kevin Kade atabigizemo uruhare ahubwo ari Bernard Bagenzi bakoranaga mu 2019 wabimwise.

Ati “Ntabwo ari njye wiyise Kade. Nabanje kwiyita Kevin Famous kubera ko twari dufite itsinda twise ‘The Famous’ ariko uwo twakoranaga twageze igihe turaburana, kuko nari mfite ingorane z’uko kwikorana bingora ariko igihe najyaga kwiga umuziki nibwo nabonye ko ngomba kwifasha.’’

Avuga ko akora indirimbo ye ya mbere yise ‘Sofia’, abifashijwemo na Bernard Bagenzi ari nawe waje kumuha izina ry’ubuhanzi akoresha uyu munsi.

Ati “Nkora indirimbo ya mbere nashyize hanze yitwa ‘Sofia’ nitwaga Kevin Famous ariko indirimbo igiye gusohoka mbona handitseho Kevin Kade no kuri ‘affiche’ zayamamazaga. Naravuze nti Kade rivuye he? Bernard Bagenzi twakoranaga ati ’ni wowe muhererezi ubwo ngomba kukwita gutyo.’”

Agendera kure ibiyobyabwenge

Bamwe bakunze kuvuga ko bigora ku bahanzi cyangwa abandi baba mu myidagaduro kuba umuntu yabamo ‘atikora’ nk’uko bakunze kubyita cyangwa adakoresha ibiyobyabwenge, ariko kuri Kevin Kade we siko biri kuko avuga ko ari ibintu yagendeye kure kuva akiri umwana.

Ati “Ntekereza ko biterwa n’ahahise h’umuntu. Njye nakuriye mu muryango ukijijwe, umuryango ntigeze mbona inzoga mu rugo…ntabona umubyeyi wanjye atumura itabi, sinigeze ngira urungano runjyana muri ibyo. No mu muziki rero kuba nshobora kumva nigunze cyangwa nkumva ko hari ibyapfuye ntabwo bituma numva mfite agahinda gakabije, ngo mbe nakwishora mu biyobyabwenge.’’

Avuga ko ibintu byose ahura nabyo bidatuma ata umurongo w’ubuzima bwe.

Ati “Byose mbishyira ku murongo nkaba nabasha kubibamo kandi nkanabikunda. Ntabwo nkeneye kuba icyamamare ngo abantu bambone ko ndi umuntu udasanzwe, nkunda kwibona nk’udasanzwe kuko ibi bintu mbikunda. Ntabwo rero ibiyobyabwenge bijya binshyira ahantu runaka kubera ubuzima bw’ubwamamare cyangwa abo mbana nabo. Njye ndi umuntu ugira umurongo wanjye ngenderaho.”

Kevin Kade ari gukomanga mu muryango w’ibishyitsi bya muzika nyarwanda?

Umujyanama wa Kevin Kade, Muhizi Serge, yavuze ko batangira gukorana n’uyu muhanzi bashakaga umuhanzi uzi icyo ashaka kandi ufite intumbero bagize amahirwe bahura nawe.

Ati “Ubwo twatangiraga Kade yari afite intumbero nini cyane. Hari aho yari avuye. Yansabye gukorana nawe, ariko hari abahanzi nari nsanzwe nkorana nabo mu buryo bwo kwishimisha. Ubwo yazaga twatangiye gukorana mu buryo bw’umwuga. Twashakaga umuhanzi wihariye. Twasanze ari umubyinnyi kandi yari umuziki. Duhera aho, twaravuze tuti ’tugiye guhanga umuhanzi udasanzwe ku Isi yose.’”

Mu myambarire uyu musore ntabwo yatanzwe kuko Chris Bae ukunze kumwambika agaragaza ko atari umuntu, wapfa kwambika ibyo ubonye byose uko wishakiye. Ati “Ni umuntu ukunda imyambarire ifite udushya. Kandi akunda ikintu gihora gihinduka. Ni umuntu uzi icyo kurimba ari cyo ku muhanzi.”

Sherrie Silver nawe yavuze ko impamvu yahisemo gukorana na Kevin Kade muri Giants of Africa 2025, ari uko ari umuhanzi ushobora kubyina no kuririmba icya rimwe, ibintu bidashobora kwisukirwa na buri wese. Amugaragaza nk’umuntu ufite ahazaza ho kwitegwa.

Ati “Nifuje gukorana n’umuhanzi ushobora kubyina, umuhanzi uza mu myitozo mbega wa muntu ushyiramo imbaraga ze zose kandi nari mbizi ko Kevin Kade ari we dushobora gukorana ibyo bintu. Twarakoranye muri Silve Gala. Mbega yatanze igihe cye. Ndifuza kumubona atera imbere.”

N’ubwo Kevin Kade ahagaze neza muri iki gihe, avuga ko byinshi akiri kwiga mu rugendo rwe.

Ati “Ikintu cyose kimbayeho kiba kitakiri icyanjye. Mba nabaye uwa rubanda. Ntabwo umuhanzi ari uwe ngo yigenge. Urarwara Isi ikabimenya, uratukana bakagucira urubanza…ubwo buzima butuma umuntu yigunga. Ushobora kubirebera kuri camera ukabona biryoshye ukavuga uti ’Kade ni umutwitsi’ ariko hari ikintu mba mbura. Biranshimisha iyo ngiye mu mahanga kuko mba njye nkishima.”

Reba zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi zaciye ibintu

Kevin Kade aheruka kuririmba mu itangizwa rya Giants of Africa 2025
Kevin Kade amaze kugaragara mu bitaramo bitandukanye bikomeye mu Rwanda no hanze
Kevin Kade ni umwe mu bahanzi badakoresha ibiyobyabwenge
Kevin Kade ari mu bahanzi bo mu gisekuru cyatangiye umuziki mu bihe bya COVID-19 kuko iki cyorezo cyatewe amaze igihe gito awinjiyemo
Kevin Kade ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu Rwanda
Mu myaka itandatu amaze mu muziki Kevin Kade ni umwe mu bagaragaza icyizere gikomeye mu guteza umuziki Nyarwanda imbere
Uyu muhanzi aririmba injyana ziganjemo Afrobeats
Uyu musore amaze kugira indirimbo zigaruriye imitima ya benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages