Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu muhanzi yageze muri Amerika afatirwayo n’uburwayi ndetse bamaze kwereka ubuyobozi bw’ibi bitaramo ku buryo atazabasha kubyitabira.
Uwaduhaye amakuru yagize ati “Kevin Kade yahuye n’uburwayi dufite ibimenyetso byose twabihaye ababishinzwe muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ gusa ntabwo acyitabiriye ibi bitaramo.”
Ni ku nshuro ya kabiri Kevin Kade atitabiriye ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival kuko mu 2025 nabwo yari yabitumiwemo birangira atabashije kubyitabira kuko icyo gihe yagize urugendo rutunguranye rujya muri Amerika.
Ibi bitaramo bizatangira ku wa 20 Kamena 2026 bikarangira ku wa 1 Kanama 2026, bizaca mu Mijyi nka Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.
Kuva ibitaramo bya Iwacu Muzika byatangira ndetse no kuva byatangira kwitwa ‘MTN Iwacu Muzika Festival’, byari bitarajya mu Karere ka Karongi.
Ibi bitaramo byatumiwemo abahanzi batwaye ‘Primus Guma Guma Super Star’ aho Bruce Melodie azataramira i Ngoma, Urban Boys itaramire mu Karere ka Rubavu, Riderman i Musanze, Knowless i Muhanga, Dream Boys (izaba ihagarariwe na Platini) i Huye na Tom Close i Nyagatare.
Aba bahanzi bazajya bagenda biyongera ku batangajwe ko bagiye kwitabira ibi bitaramo nka Chriss Eazy, Bushali, Marina, Kenny Sol, Davis D na Ross Kana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!