00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kevin Kade, Humble Jizzo, Aline Gahongayire, Ish Kevin na Major X mu bakoze mu nganzo – Indirimbo za Weekend

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 9 May 2026 saa 09:26
Yasuwe :

Nkuko benshi bamaze kubimenyera mu mpera z’icyumweru IGIHE ibakusanyiriza indirimbo ziganjemo iz’abahanzi bo mu Rwanda ndetse n’abo hanze baba bakoze mu nganzo bagaha abakunzi babo ibihangano bishya.

Mu Rwanda mu bahanzi bakoze mu nganzo harimo Kevin Kade, Humble Jizzo, Bosco Nshuti, Aline Gahongayire, Diez Dolla, Kid From Kigali, Racine, Major X, Ish Kevin na Bushali. Hanze barimo Chris Brown, Joshua Baraka, Harmonize, Adekunle Gold, Zuchu, Sheebah, Gloria Bugie, Olamide n’abandi.

Ndi Ready - Kevin Kade

Kevin Kade, umaze igihe ahagaze neza mu muziki, yakoze mu nganzo asohora indirimbo yise ‘Ndi Ready’ nyuma y’iminsi ayiteguza. Aririmba asaba umukunzi we ko bajyana hose ndetse ko abyiteguye.

Nababara - Humble Jizzo

Umuhanzi Humble Jizzo, wahoze mu itsinda Urban Boys ryabaye ubukombe mu myaka ya za 2010, yakoze mu nganzo asohora indirimbo yise ‘Nababara’ nyuma y’igihe akora indirimbo ku giti cye. Aba asaba umukunzi we kutamusezera ngo amusige agende kuko byamubabaza cyane.

Kigali We Share – Kid From Kigali na Diez Dolla

Aba bahanzi bakoze mu nganzo basohora amashusho y’indirimbo bafatanyije bayita ‘Kigali We Share’ iri kuri album ‘Stories from The Kid’ Kid From Kigali aherutse gusohora. Iyi ndirimbo igaruka ku nkuru y’abantu bakundana n’abantu barenze umwe n’abasangira abakunzi.

Icyakora bo baririmba bavuga ko badakozwa ibi ahubwo ko bashaka umukunzi bihariye. Izina ry’iyi ndirimbo ni imvugo yaharawe bivugwa ko i Kigali umuntu umwe adashobora kwisangiza umukunzi.

Kibasumba - Ish Kevin na Bushali
Aba baraperi bakoze mu nganzo basohora ‘Kibasumba’ iri mu mujyo wa gakondo. Ni indirimbo itaka ubwiza umukobwa ikamugira urenze abandi bose.

Aguhe Umugisha - Bosco Nshuti

Uyu muhanzi umaze kuba munini mu muziki wo kuramya yakoze mu nganzo asohora iyitwa ‘Aguhe Umugisha’. Aba asabira umugisha ku Mana abamukurikiye.

Na Bado – Aline Gahongayire

Uyu muhanzi wa Gospel uri mu b’imbere yakoze mu nganzo asohora iyi ndirimbo ye mu Giswahili. Aba avugamo ko uburinzi bw’Imana bukiri ku bantu bayo bityo ko bakomeza kuyiringira kuko bizeye ko izakomeza kubaha umugisha.

Fica comigo - Major X na Queen Fremo

Umuhanzi Major X, uri mu bahanzi bakanyujijeho mu muziki, yakoze mu nganzo afatanyije na Queen Fremo basohora iyitwa ‘Fica Comigo’. Havugwamo inkuru y’umwe aba asaba uwo bashakanye kutiha amenyo y’abasetsi ahubwo ko icyiza ari ugukemurira ibibazo mu muryango.

Amina – Racine

Racine uri mu banditsi b’indirimbo u Rwanda rufite yakoze mu nganzo asohora iye bwite yise ‘Amina’. Aririmbamo ineza ya Yesu avuga ko ari yo nshuti ye kuko ari we wamurokoye.

Oooh Yesu – Papi Clever & Dorcas

Iri tsinda rigizwe n’umugabo n’umugore we ryasohoye indirimbo ryise ‘Oooh Yesu’ iri mu rurimi rw’Igiswayire. Baba bataka Yesu bamwita umucunguzi ku byiza byose yabakoreye bakavuga ko nta wundi umeze nka we.

Inzira – David Kega

David Kega, uri mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana batanga icyizere mu muziki, yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo ye yise ‘Inzira’. Aba asaba abantu kureka kwita ku bibazo gusa ahubwo bakagira ibyiringiro ko ibisubizo by’ibibazo byabo bigiye kuboneka.

Wankumbura – Fela Music

Itsinda Fela Music ry’abasore babiri, riri mu yari kwitwara neza muri iyi minsi, ryasohoye indirimbo ryise ‘Wankumbura’. Baririmbamo inkuru y’umuntu wakumburwa n’umukunzi we mu gihe yaba atagihari cyangwa se yifashe ntamugaragarize urukundo.

Bow – B Threy

Kwerura – Yampano

Falling – Vex Prince

Solela – QD

Uri Byose – Ben Kayiranga

Umukunga - Kabarankuru

Ipara - Og2tone na Hollix

Go Low - Rugamba Logan na Yee Fanta

Ayee - Emmy Vox na Emeliene Penzi

Amahoro – Emmy Vox na Levis

This Time - Joshua Baraka na Jae5

Leave Me Alone – Chris Brown

For The Moment - Chris Brown

Yazoee – Harmonize

Blue Fire – Adekunle Gold na Simi

Born Champion - Rickman Manrick na Joshua Baraka

Rock Me Gentle – Olamide

Omubiri - Gloria Bugie

Nsi Namba – Sheebah na T Paul 256

Aye – Zuchu

Ada Bekee – Flavour


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages