00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kera kabaye DJ Paulin na Meddy biyemeje gukora amashusho y’indirimbo bafitanye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 September 2019 saa 08:50
Yasuwe :

DJ Paulin wigeze gutumira Meddy i Burundi bikarangira atagiyeyo, kera kabaye aba bagabo bahuye birengagiza ikibazo cyari hagati yabo biyemeza gukomeza imikoranire ishingiye mu muziki.

DJ Paulin yakunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ko atarabonana na Meddy ngo babe bagira ibyo bumvikana nyuma yuko atari yitabiriye igitaramo yamutumiyemo bikanakiviramo kugisubika.

Icyakora byabaye nk’ibitunguranye ubwo DJ Paulin yashyiraga hanze indirimbo yahuriyemo na Meddy kimwe n’umusore uhagaze neza mu muziki w’i Burundi witwa MB Data iyi bakaba barayise “On the low”.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, DJ Paulin yatangaje ko yari amaze igihe mu Rwanda, aho yari yaje guhura na Meddy, aha ibiganiro bagiranye bikaba byaranzuye ko bazakora amashusho y’iyi ndirimbo tariki 17-18 Nzeri 2019.

DJ Paulin wanamaze gusubira i Burundi yagize ati “Nari maze iminsi ndi i Kigali, twarahuye twemeranya gukora amashusho y’iyi ndirimbo. Tuzayafata mu minsi iri imbere ndetse na Meddy Saleh uzayakora twaravuganye kandi njye na Meddy twamwemeranyijeho.”

Abajijwe niba hari icyo bumvikanye ku bijyanye n’ibibazo bari bafitanye by’amafaranga, DJ Paulin yagize ati “Ntabwo twabonye umwanya uhagije wo kubiganiraho, gusa nizeye ko ninza gufata amashusho y’iriya ndirimbo nabyo tuzabivugana.”

Iyi ndirimbo ya Dj Paulin na Meddy irimo na MB Data amashusho yayo byitezwe ko azafatwa na Meddy Saleh mu gihe mu buryo bw’amajwi yakozwe na Amir Pro.

Meddy na DJ Paulin basanzwe bafitanye ikibazo cy’uko yamutumiye mu bitaramo byagombaga kubera mu Mujyi wa Bujumbura mu mpera z’umwaka ushize ariko ntajyeyo ku mpamvu z’umutekano we atari yizeye.

Hari amafaranga yari yaramaze gufata agera ku $5000 ariko ntiyigeze ayamusubiza, ndetse kugeza n’ubu amakuru IGIHE ifite n’uko atarayishura.

Indirimbo ya Meddy na DJ Paulin

Meddy na Dj Paulin mu minsi ishize bahuriye mu mujyi wa Kigali
Meddy yanakoranye kandi indirimbo na Sat B bigizwemo uruhare na Dj Paulin, icyakora nayo ntabwo irajya hanze yewe n'amashusho yayo ntarafatwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages