Icyo gihe Kazeneza yigaga muri UTB. Yahataniye ikamba ry’uburanga mu bakobwa bigaga muri iyi kaminuza yaba ishami rya Kigali n’iry’i Gisenyi aba Igisonga cya mbere anatsindira ikamba ry’umukobwa wahize abandi mu kwifotoza.
Nyuma y’imyaka itandatu yegukanye aya makamba, Kazeneza yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ry’uyu mwaka yiyamamariza mu Ntara y’Iburengerazuba n’ubundi avukamo.
Mu kiganiro na IGIHE, Kazeneza yavuze ko yatinze kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda kuko yari akiri gukora ku mushinga we ku buryo yazaryitabira ufite aho ugeze.
Ni umushinga wo gukora urubuga rwajya rufasha abakiri ku ntebe y’ishuri kwihugura mu bumenyi ndetse rukaba rwanifashishwa n’abari kwiga mu gihe haba habayeho ikibazo nk’icya Covid-19 giherutse kuganza Isi.
Uyu mukobwa avuga ko iri rushanwa rizamufasha kumenyekanisha umushinga we, ndetse bikanamubera uburyo bwo kuba yabona ubushobozi bwo kuwunoza kurushaho.
Kazeneza uri gutorerwa kuri nimero 26 ni umwe mu bakobwa 70 bari guhatanira imyanya 20 yo kwinjira mu mwiherero uzavamo uwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2022.
Gutora no gushyigikira Kazeneza birasaba kwifashisha urubuga rwa IGIHE ukoresheje link ya https://igihe.com/miss-rwanda unakoresheje code ya *544*1* ugakurikizaho nimero y’umukobwa ushaka guha amahirwe hanyuma ugakanda urwego.
Gutora kuri internet no kuri code byose bisaba nibura 100 Frw. Ku batora kuri internet bakoresha nimero ya telefoni cyangwa ikarita yo kwishyuriraho ya banki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!