Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kate Bashabe yagize ati “Mama nabikoze, nujuje inzu yanjye bwite.”
Nyuma yo kwishimira iyi nzu ye, Kate Bashabe yashimiye sosiyete y’ubwubatsi yamufashije kuyubaka.
Iyi nzu nshya ya Kate Bashabe yubatse ku musozi wa Rebero mu Mujyi wa Kigali aho ndetse uyu munyamideri asigaye atuye.
Kate Bashabe muri iyi minsi azwi cyane kubera inzu icuruza imyenda yise ‘Kabash Fashion’.
Mu 2010 nibwo izina Kate Bashabe ryatangiye kumenyekana ubwo yegukanaga ikamba ry’ubwiza ryari ryateguwe na MTN Rwanda.
Kuva icyo gihe Bashabe yatangiye ibikorwa by’ubucuruzi butandukanye kugeza mu 2013 ubwo yatangizaga inzu ye y’imideli yise ‘Kabash Fashion House’.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!