Uyu mwana witwa Niyomutabazi Fabrice ni umwe mu bakiri bato bagiye kwerekana impano zabo mu imurikagurisha ryari rimaze iminsi ribera i Gikondo, agira amahirwe yo guhura na Kate Bashabe wari ufite stand igamije kumenyenekanisha amakayi ye yise ‘Rahura’.
Niyomutabazi ugiye kwimukira mu wa gatandatu w’amashuri abanza, afite impano yo kubasha guterateranya insinga, agakora ikoranabuhanga riyobora imodoka ikoze mu bikarito aba yihangiye.
Nyuma yo kubona impano y’uyu mwana akayishima, Kate Bashabe yavuze ko yiyemeje kumushyigikira, ku ikubitiro ahita amuhemba ibikoresho by’ishuri kugira ngo abashe gukomeza amasomo ye, ndetse ahamya ko agiye kureba niba hari ibindi yamufasha birimo kujya kwiga ibijyanye n’inzozi ze.
Ati “Mu by’ukuri ubu ni bwo namumenye. Uyu mwana urabona ko abonye amaboko manini amushyigikira akajya kubyiga nko mu Bushinwa yazagaruka adukorera imodoka.”
Niyomutabazi, nubwo akiri umwana muto, yavuze ko afite inzozi zo kwiga gukora imodoka ndetse akaba yanakora uruganda ruzikorera mu Rwanda.
Ati “Ikintu yamfasha ni ugukora ibi nkabikomeza, ariko akamfasha no kubona uko najya kwiga ibi bintu. Ibi ni ibintu nikoreye, ntaho nigeze mbyigira. Numva ko najya kwiga uko babikora kinyamwuga, nkiga n’indimi, ubundi nkazakora sosiyete ikora imodoka mu Rwanda.”
Kate Bashabe yahise yiyemeza gutangira gukurikirana uyu mwana kugira ngo ashyigikire impano ye ndetse anarebe niba hari ubuvugizi yamukorera kugira ngo inzozi ze zibe zaba impamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!