Akoresheje Instagram, Bashabe wavugaga ubona ko atishimye na busa, yateruye mu ijwi riranguruye ati "Reka mbabaze namwe mumbwire, nk’umuntu wifata akavuga ngo ngiye gushakana n’imbwa aba ari muzima?”
Uyu mukobwa uri mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yavuze ko bitumvikana uburyo abantu bafata urukundo akunda imbwa ye, bagashaka kuruvuga mu bundi buryo, ibintu yakunze gusubiramo ati "ntabwo ari byiza."
Bashabe yagaragaje ko ikimushengura ari uko hari abantu bizera ibivuzwe gutyo, kandi bikaba bishobora kumwicira izina. Yihanangirije abakoresha izina rye barivuga nabi, "bagamije gushaka views."
Ati "Ukabyuka ukandika ibintu by’ubucucu ku muntu, ukisekera ukabona birasekeje. None abantu barambaza, bakambaza ubusa, abantu batekereza ko nishwe n’agahinda, ngiye kurushinga n’imbwa.’’
Yifashishije Izina rya Yesu, Kate yavuze ashize amanga ati "Niba mudakunda imbwa nkaba nzikunda, ibidayimoni n’imyuka mibi muba mutekereza mukabishyira ku muntu, mu Izina rya Yesu, ntibingereho."
Uyu mukobwa kandi yakuye inzira ku murima, avuga ko azakomeza gukunda imbwa uko byagenda kose, ati "Nkunda imbwa, nzakomeza kuzikunda, nzikunda nk’imbwa, ibindi bidayimoni muba muvuga, sinshaka kubimenya kandi sinzahagarika kuzikunda, rero mubyakire, mureke ibintu byo kuvuga ibintu bitari byo, nta kintu bimaze."
Yageze ku bamwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga nka X biba ibindi bindi, mu ijwi ry’igitsure n’uburakari ati "Injiji iri kuri Twitter yiyise ‘KateBashabe1’ yirirwa ishyiraho ibintu ngo ndashaka umugabo, sinzi imyaka, abantu bakagira ngo ni njyewe, nababwiye kenshi ko ntaba kuri urwo rubuga, uwo sinjye mumpe akaruhuko.”
Ati “Niba umuntu yarahisemo gukura ubuzima bw’urukundo rwe ku mbuga nkoranyambaga, mukwiye kubaha amahitamo yanjye.”
Kate Bashabe ntiyihanganiye abamuhozaho inkeke, bamwe bavuga ko ashaje abandi bavuga ko akwiriye kurongorwa cyangwa kwerekana umukunzi we.
Ati "Mundeke, nta muntu undarira, niba nshaje ni njyewe ku giti cyanjye, ntibyakabaye ikibazo cyanyu."
Uyu mukobwa yongeye kwingingira abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga kwitondera ibyo bavuga ku muntu kuko akenshi bishobora kumugiraho ingaruka mu buryo bo batatekerezaga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!