Mu nyandiko nshya yashyikirije urukiko muri iki cyumweru, Pisciotta arega Kanye West kumufata ku ngufu, ihohotera rishingiye ku gitsina, kumukurikirana mu buryo bw’ibanga (stalking), ubucuruzi bw’abantu, gumufungira ahantu ku ngufu n’ibindi byinshi.
Avuga ko ibi byabaye mu rugendo rw’akazi bari barimo i San Francisco, ubwo barimo gutangira umushinga wa Donda school. Muri icyo gihe, ngo Kanye West yishwe n’irari, atangira kuzana ibyo kumureba akana ko mu jisho.
Uyu mugabo ngo yaramusingiriye amusoma ku ngufu, undi agerageza kwikinga no kwifata yirinda uwo mugabo, ariko biranga biba iby’ubusa.
Mu gihe uyu mugore yari akiri kwibaza ibimubayeho, undi ngo yegereye ugutwi kwe, atangira kumubwira amagambo yerekeza ku mibonano mpuzabitsina, agira atya atangira no kumubaza imiterere y’igitsina cye mu buryo bwihariye.
Byaje kurangira aba bombi bahuriye mu cyumba cya hoteli, bari kwandika indirimbo. Kanye West ngo yitegereje uyu mwari irari rirazamuka, yihina hirya acigatira igitsina cye mu ntoki, atangira kwikinisha.
Nyamukobwa ngo yagerageje kureba ku ruhande no kwirengagiza ariko undi aramusingira, acakira igitsina cye, ubwo ari nako akomeza kwikinisha.
Mu gihe yari arangije ibyo bikorwa, ikiganiro kijyanye n’akazi bari barimo cyarakomeje, mu gihe bakiganira, Pisciotta ari kumuha andi makuru, yaje guhindukira asanga umugabo yamaze kugwa agacuho kera.
Uwo munsi warangiye uko, ariko iri hohoterwa nibwo ryari ritangiye. Ku wundi munsi, Kanye West nabwo yaje yakamejeje, bigaragara ko afite umugambi mutindi.
Uyu mugabo yaramucunze yinjira mu cyumba cye, adaciye ku ruhande amubwira ko ashaka gukoresha ubwogero bwe.
Pisciotta yaketse ko byoroshye, abyemerera umukoresha we agononwa. Icyo yatinyaga ni cyo cyamubayeho kuko mu gihe Kanye West yari mu bwongero, yacunze Pisciotta abusohokamo atunguranye aramwinjirana, n’imbaraga nyinshi asunika ku buriri, amukorera ibya mfura mbi, anamushyira igitsina mu kanwa.
Uyu mugore ngo yarababaye cyane, arasakuza ariko biba iby’ubusa. Ubwoba n’igitutu yari afite ubwo yabonaga umukoresha we ari kumuhemukira, byatumye abura imbaraga zo gukomeza kwirwanaho.
Kanye West yakoze ibyo akora ararangiza, arangije agira ipfunwe. Uyu mugabo ngo yaratakambye asaba imbabazi, arangije arigendera, undi asigara aho yumiwe.
Ubunyamaswa bwa Kanye West ngo ntibwagarukiye aho kuko nyuma yo kumuhemukira, yanamurangiye undi mugabo kugira ngo azagende aryamane nawe. Icyo Kanye yari agamije ni ukugira ngo nawe azabone uko aryamana n’umugore w’uwo mugabo.
Pisciotta ati Kanye West "yantanze nk’impano y’imibonano mpuzabitsina." Ibi ngo ni ibintu uyu muhanzi akunda kubi, aho ashaka abagore aha abagabo runaka, kugira ngo aryamane n’abagore babo.
Muri Gicurasi 2025, Pisciotta yari yatanze indi nyandiko ivuga ko Kanye West yigeze kumusindisha, bari kumwe na Diddy, muri studio bari gukora indirimbo. Kugeza ubu Ye ibi byose ntacyo arabivugaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!