Hari hashize iminsi bivugwa ko Kanye West n’umugore we Bianca Censori batandukanye, ndetse umwuka mubi hagati yabo watangiye kuvugwa muri Gashyantare nyuma y’aho bitabiriye ibirori bya ‘Gammy Awards 2025’.
Byakomeje kuvugwa kandi ko Bianca Censori yaba atakibana mu nzu imwe n’uyu muraperi, nyuma yaho yakunze gucumbika muri za hoteli zitandukanye mu Mujyi wa Los Angeles.
Kuri ubu Kanye West yashize yemera ko batandukanye, kandi ko ari Bianca ubwe wamuteye ishoti akamusiga.
Ibi yabinyujije mu ndirimbo nshya yamwitiririye yise ‘BIANCA’, yasohoye kuri album ye nshya yise ‘WW3’. Iyi ndirimbo akaba yayituye uyu mugore we.
Muri iyi ndirimbo Kanye yumvikanye avuga byinshi ku itandukana ryabo,aho yavuze ko bashwanye biturutse ku magambo yandikaga ku mbuga nkoranyambaga ndetse ko Bianca yashakaga kumujyana kwa muganga nyamara akabyanga.
Yaririmbye ati “Umukunzi wanjye yarirutse aransiga, gusa yashakaga kujyana mu bitaro kandi sinari ndwaye”.
Yakomeje yerekana ko ibyo yandikaga kuri ‘X’ bitashimishije umugore we kuko byatumaga yibasirwa kugeza n’ubwo yagize ubwoba bwinshi.
Ati “Ari kugira ubwoba bwinshi kuko atakunze ibyo nanditse kuri Twitter”.
Ibi abiririmbye mu gihe mu minsi ishije yanditse amagambo ataravuzweho rumwe kuri X, harimo nko kuba yaribasiye Kamala Harris, yavuze ko akunda Adolf Hitler, ndetse anatuka abana ba Beyonce na Jay Z avuga ko bavutse batuzuye n’ibindi byinshi yagiye yandika.
Uyu mugabo ntiyagarukiye aho kuko yakomeje aririmba ati “Kugeza igihe Bianca azagarukira nzakomeza ndare amajoro. Rwose sinzi ahantu ari.”
Ibi byose abicishije muri iyi ndirimbo mu gihe hari hashize iminsi mu binyamakuru by’imyidagaduro bivugwa ko Kanye West na Bianca Censori batandukanye. Bararushinze mu 2022.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!