Mu minsi ishize Kanye West Ye na Bianca Censori babaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’imyambarire igaragaza ubwambure uyu mugore yagaragaje ku itapi itukura y’ibirori bya Grammy Awards 2025.
Bamwe banenze uyu muraperi wemerera umugore we kwambara gutya mu ruhame, ndetse binavugwa ko yaba ariwe ubimutegeka. Aba bombi ariko bagaragazaga ko umubano wabo ari mwiza ndetse Ye yanabishimangiye mu butumwa yashyize kuri X.
Icyakoze ubu ngo ibyabo byamaze guhindura isura, dore ko batandukanye batakiri kumwe nk’uko Daily Mail yabitangaje. Bivugwa ko buri wese yafashe inzira ye biturutse ku kuba Bianca atakibasha kwihanganira imyitwariye ya Kanye West.
Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko Bianca Censori ari we wafashe umwanzuro wo gushyira akadomo ku mubano wabo wari umaze igihe uvugisha benshi.
Andi makuru yatangajwe na TMZ, avuga ko yaba ari Kanye West na Bianca Censori bose bamaze gushaka abazabunganira mu mategeko ngo batangire urugamba rwo gutandukana imbere y’amategeko.
Bivugwa kandi ko imyitwarire Kanye West amaze iminsi agaragaza yagize uruhare mu itandukana ryabo. Iyi myitwarire irimo kuba yaravuze amagambo mabi ku Bayahudi, kuvuga ko akunda Adolf Hitler, gutuka Kamala Harris, n’ibindi byinshi yari amaze iminsi atangaza kuri X byanatumye konti ye ihita ifungwa.
Si ubwa mbere aba bombi bavuzweho umwuka mubi hagati yabo, dore ko muri Kanama 2024 byavugwaga ko bombi batabanye neza biturutse ku kuba uyu muraperi yari amaze kujyanwa mu nkiko n’abakobwa babiri bamushinja ihohotera rishingiye ku gitsina.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!