00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaneza Kellia Lagloire yegukanye ikamba rya Miss Burundi(Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 July 2025 saa 09:55
Yasuwe :

Kaneza Kellia Lagloire yegukanye ikamba rya Miss Burundi mu 2025, nyuma y’imyaka ibiri iri rushanwa ryari rimaze ritaba; mu birori byitabiriwe n’Umugore wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye.

Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025, mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

Byitabiriwe na bamwe mu bakobwa bambitswe amakamba mu bihugu bitandukanye barimo Miss Tourism Oromia, Derartu Tesfaye Etana; Miss Tanzania, Tracy Nabukeera na Natasha Nyonyozi ubitse ikamba rya Miss Uganda.

Byayobowe n’umunyarwenya Michaël Sengazi uzwi cyane mu Rwanda ariko ukomoka mu Burundi na Anaïs Niragira, uri mu bagore bavuga rikijyana mu itangazamakuru mu Burundi. Umuhanzi Drama T ni we wasusurukije abari bitabiriye ibi birori.

Abakobwa 15 bari bari gushakishwamo uhiga abandi. Kaneza Kellia Lagloire yagaragiwe n’ibisonga birimo Quessia Kubwarugira wabaye Igisonga cya Mbere, Monica Célèste Mugisha wabaye Miss Popularity, Nelly Charlène Iteka wabaye Miss Développement na Jennifer Mugisha wegukanye ikamba rya Miss Photogénique.

Kaneza wahize abandi yegukanye ibihembo birimo imodoka nshya ikoreshwa n’amashanyarazi, Miliyoni 25 z’amafaranga y’i Burundi [11.300.000 Frw], itike y’indege ijyanye n’urugendo rwo gusura Ethiopia, buruse yo kwiga kaminuza umwaka umwe, mudasobwa igendanwa na telefone.

Ni mu gihe Quessia Kubwarugira wabaye igisonga cya mbere yahembwe 15.000.000 BIF [angana na 6.780.000 Frw]

Kaneza Kellia Lagloire yambitswe ikamba asimbuye Lellie Carelle Ndayizeye wari wambitswe iri kamba mu 2023.

Umugore wa Perezida w'u Burundi, Angeline Ndayishimiye, afatana ifoto na Kellia Lagloire Kaneza wegukanye ikamba rya Miss Burundi
Tracy Nabukeera wabaye Miss Tanzania mu 2023,Natasha Nyonyozi wegukanye ikamba rya Miss Uganda mu 2024 na Derartu Tesfaye Etana wabaye Miss Tourism Oromia muri Ethiopia bitabiriye ibirori byatorewemo Miss Burundi wa 2025
Lellie Carelle Ndayizeye wari wambitswe iri kamba mu 2023 ubwo yambikaga ikamba Miss Burundi 2025
Lellie Carelle Ndayizeye wari wambitswe iri kamba mu 2023 ahoberana na Kaneza Kellia Lagloire wamusimbuye
Kellia Kaneza yegukanye ikamba rya Miss Burundi mu birori byitabiriye n’umugore wa Perezida Ndayishimiye
Kellia Kaneza ubwo yahamagarwaga ko ariwe wegukanye intsinzi, ibyishimo byamusaze
Kaneza Kellia Lagloire yegukanye ibihembo bitandukanye akaba agiye no kumarana ikamba rya Miss Burundi igihe cy'umwaka
Kaneza Kellia Lagloire yambitswe iri kamba nyuma y'imyaka ibiri yari ishize irushanwa rya Miss Burundi ritaba
Ibyishimo byari byose kuri Kellia Kaneza
Kaneza Kellia Lagloire ahagaze imbere y'imodoka yegukanye
Quessia Kubwarugira wabaye igisonga cya mbere yahembwe 15.000.000 BIF [angana na 6.780.000 Frw]
Miss Burundi 2025 yahawe ibihembo birimo miliyoni 25 z’amafaranga y’i Burundi [11.300.000 Frw]
Ubwo Kellia Kaneza wegukanye ikamba rya Miss Burundi yari yicaye mu modoka yatsindiye
Lellie Carelle Ndayizeye wari wambitswe iri kamba mu 2023 na bagenzi be bari bamugaragiye bari bitabiriye ibi birori
Ibi birori byari byitabiriwe n'abantu benshi
Abagize uruhare mu itegurwa rya Miss Burundi ubwo bafatanaga ifoto na Kaneza Kellia Lagloire wegukanye ikamba
Umunyarwenya Michaël Sengazi uzwi cyane mu Rwanda ariko ukomoka mu Burundi ni umwe mu bayoboye ibi birori
Umugore wa Perezida w' Burundi, Angeline Ndayishimiye, yabwiye abakobwa begukanye amakamba ko gukorera igihugu bitagarukira ku myambaro no ku masura meza, ahubwo ko bikwiye kuzanwa no gutekereza iterambere
Kaneza wahize abandi, yegukanye ibihembo birimo imodoka nshya ikoreshwa n’amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages