Ni igitaramo cyitabiriwe n’umubare munini w’abakunzi b’umuziki gakondo batuye cyangwa bakorera mu Mujyi wa Kampala.
Massamba Intore wari waherekejwe n’itsinda ry’ababyinnyi n’intore ndetse na Ruti Joël watunguranye muri iki gitaramo basusurukije bikomeye abakunzi b’umuziki bari bakoraniye muri Kampala Serena Hotel.
Mu kiganiro yahaye IGIHE, Ruti Joël yavuze ko yishimiye gutaramana na Massamba Intore wamusabye kumuherekeza.
Yagize ati "Umutoza wanjye ntabwo yansaba kumuherekeza ngo mbyange. Yarabinsabye numva ko ari iby’agaciro nanjye njyayo ntazuyaje. Bihora ari ishema kuri njye gutaramana na we."
Massamba Intore aherutse kubwira IGIHE ko yifuza ko ibi bitaramo byaba ngarukakwezi bikajya bitumirwamo abakora umuziki gakondo, bagataramira Abanyarwanda batuye cyangwa bakorera i Kampala.
Ati “Muri Uganda hari Abanyarwanda n’inshuti zabo nyinshi zitagira amahirwe yo kubona aho bataramira umuziki wabo, niyo mpamvu ndi gutekereza uko ibitaramo nk’ibi byaba ngarukakwezi.”
Massamba yakoze iki gitaramo mu gihe ari mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 amaze mu muziki nk’umuhanzi wabigize umwuga.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!