00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamali Kathia wo muri ‘Mackenzies’ yakoze ubukwe na Adonis Filer

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 September 2025 saa 03:00
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Nzeri 2025, Kathia Uwase Kamali wamenyekanye mu itsinda ‘Mackenzies’ yakoze ubukwe na Adonis Jovon Filer bamaze igihe bakundana.

Ubukwe bwabo bwabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye Jalia Hall & Garden mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Nzeri 2025.

Nyuma yo gusaba no gukwa, abageni barasezerana imbere y’Imana nyuma bakire abatumiwe mu bukwe bwabo imihango yose ibera n’ubundi muri Jalia Hall & Garden.

Adonis usanzwe ari umukinnyi wa APR BBC yafashe icyemezo cyo cyo kwambika impeta umukunzi we ku wa 1 Mutarama 2025. Ni inkuru uyu mukobwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Icyo gihe hari umuvandimwe we, Miss Nishimwe Naomie n’umugabo we, Michael Tesfay.

Inkumi z'inshuti za Kamali Kathia zari zamwambariye mu birori byo kwakira Adonis Filer n'umuryango we
Abiganjemo abakinnyi ba APR BBC bari baherekeje Adonis Filer gusa no gukwa Kamali Kathia
Kamali Kathia yari aherekejwe na musaza we
Ababyeyi ba Kamali Kathia bashimiwe
Kamali Kathia na Adonis Filer bagaragazaga akanyamuneza mu maso
Adonis Filer n'umugore we, Kamali Kathia basezeranye imbere y'Imana
Akanyamuneza kari kose kuri Adonis Filer na Kamali Kathia basezeranye imbere y'Imana kubana nk'umugore n'umugabo
Apôtre Alice Mignonne Kabera niwe wasezeranyije Kathia Kamali na Adonis Filer

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages