Iki gitabo yise ‘Muraho, My Name is Kagarara’ gikubiyemo inkuru y’ubuzima bw’uyu musore ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije. Avuga ko yacyanditse mu rwego rwo gufasha abana bafite ubumuga kutazahura n’ibibazo yahuye na byo.
Ati “Ni igitabo nanditse ku buzima naciyemo nka Kagarara cyangwa Ashton Small, ntifuza ko undi mwana ufite ubumuga yazacamo. Ariko kandi kikanafasha abana bakiri bato kumva ko umuntu ufite ubumuga na we hari ibyo ashoboye.”
Kagarara yabwiye IGIHE ko iki gitabo gishobora gufasha ababyeyi kwakira ko umwana ufite ubumuga na we ari umuntu nk’abandi, bityo bigahindura imyumvire y’abakunze kubahohotera.
Ati “Mfite ingero nyinshi z’abana nganiriza, bataye amashuri cyangwa bakayasubiramo. Niba umwana ajya ku ishuri akabwirwa amagambo mabi agahita arivamo, nasoma icyo gitabo azabona ko habayeho umwana witwaga Kagarara na we wanyuze muri ubwo buzima, bikamufasha.”
Kagarara yavuze ko yifuza ko iki gitabo cyashyirwa mu bigo by’amashuri, kuko kirimo ubutumwa bwafasha abanyeshuri mu myigire, ariko kandi kikaba cyanafasha ababyeyi bafite abana bafite ubumuga.
Nubwo iki gitabo cyamaze gusohoka, Kagarara ateganya kukimurika ku mugaragaro ku wa 26 Nzeri 2026, muri Kigali Convention Centre. Kwinjira muri ibi birori bizasaba kugura igitabo, aho kimwe kizaba kigura 35.000 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!