Ku myaka 22 y’amavuko, Kagabo Innocent ni umushushanyi ukibyiga muri Ecole d’Arts de Nyundo mu Karere ka Rubavu.
Uyu mwuga wo gushushanya no gukora ubukorikori bushamikiye ku bugeni Kagabo ukunda kwiyita Kyanzi asaruramo amafaranga atari make mu kigero cye. Ibyo ashushanya arabigurisha agasaruramo amafaranga y’ishuri no kwiyitaho nk’umusore ukibyiruka.
Mu bishushanyo bye, Kagabo yibanda cyane ku bigaruka ku muco nyarwanda mu kuwusigasira no kurushaho kuwusakaza biciye mu buhanzi. Ati “Kubera gukunda umuco nyarwanda akenshi ni nayo mpamvu nkora ibishushanyo byiganjemo ibigaragaza umuco wacu mbere y’uko njya mu by’abandi batuye Isi.”
Yabwiye IGIHE ko yatangiye gukora uyu mwuga ababyeyi be batabyiyumvamo na gato ku buryo hari igihe yavaga ku ishuri yatahana urubaho ruriho ibishushanyo bagaca inkoni ubundi agakubitwa.
Ati “Nkiga mu mashuri abanza nakundaga gushushanya ku kibaho inka nkoresheje ingwa, icyo gihe naratahaga nagera mu rugo bakampana. Ku giti cyanjye ni byo byari bindimo, narabikoraga bakampana ariko nkisanga nabisubiyemo kuko nibyo byari bindimo.”
Nubwo agenda azamuka mu bumenyi, mu rugendo arimo hari ibimuca intege by’umwihariko abahanzi bagenzi be bamaze kubirambamo. Aba abashinja ko hari nk’igihe akora ikosa cyangwa agakora igihangano kitanoze aho kumukosora ahubwo bakamuca intege.
Ati “Ikindi gica intege ni abahanzi bagenzi bacu aho ushobora gukora igihangano runaka bo ntibakibonemo ko hari ubutumwa washatse gutanga ahubwo bagashakisha amakosa wakoze. Icyo gihe nawe ucika intege.”
Uretse ubugeni, Kagabo Innocent ni umuhanga mu kuvuza umwirongi.
Photos&Video: Mugwiza Olivier



















TANGA IGITEKEREZO