00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kadja Nin n’umugabo we, mu bihumbi byitabiriye isozwa rya ‘Tour du Rwanda’ (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 February 2023 saa 09:35
Yasuwe :

Umuhanzikazi uri mu bafite izina rikomeye muri Afurika no ku Isi muri rusange akaba icyamamare mu muziki w’u Burundi, Kadja Nin ari kumwe n’umugabo we Jacques Bernard benshi bazi nka Jacky Ickx bari mu bihumbi byitabiriye isozwa rya ‘Tour du Rwanda’.

Ku wa 26 Gashyantare 2023 nibwo i Kigali hasorejwe isiganwa ry’amagare rimenyerewe nka ‘Tour du Rwanda’ ryegukanywe n’ Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ukinira Green Project-Bardiani CSF-Faizanè yo mu Butaliyani.

Ni ibirori byasorejwe ku musozi wa Rebero kuri Canal Olympia ahari hakoraniye abayobozi n’abafana b’amagare mu Rwanda.

Mu bari bitabiriye harimo umuhanzi Kadja Nin ari kumwe n’umugabo we Jacques Bernard benshi bazi nka Jacky Ickx.

Jacky Ickx yamamaye nk’umuhanga mu masiganwa y’imodoka akaba by’umwihariko yaratsinze inshuro esheshatu iryitwa ‘24 Hours of Le Mans’ byanamugize uwakabiri waryegukanye kenshi mu mateka.

Jacky Ickx yatsindiye inshuro umunani Formula one, anabasha kugera kuri ’Podium’ y’iri rushanwa inshuro 25.

Jacky Ickx w’imyaka 78 ari mu bakinnyi bafite amateka mu mukino wo gusiganwa mu modoka aho yakiniye amakipe arimoFerrari,Porsche,Ford n’izindi zikomeye.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu muryango uri mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye cyane ko uyu muhanzikazi we akunze kuhatemberera kenshi ndetse kugeza ubu hari ibikorwa by’ishoramari yatangiye kuhakorera.

Khadja Nin azwi mu ndirimbo zakunzwe nka Sambolera yanitiriye album yasohotse mu 1996.

Ubwo Kadja Nin yari ageze ku i Rebero ahasorejwe Tour du Rwanda
Kadja Nin yafatanye ifoto y'urwibutso n'umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi
Kadja Nin ari kumwe na Minisitiri wa siporo ubwo bari bitabiriye ibirori byo gusoza ‘Tour du Rwanda’
Jacky Ickx umugabo wa Kadja Nin afatana ifoto n'umugore we ndetse na Clare Akamanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages