Kabza De Small, ubusanzwe witwa Kabelo Petrus Motha, yavukiye muri Mpumalanga muri Afurika y’Epfo ku wa 27 Ugushyingo 1992, aza gukurira i Pretoria.
Uyu mugabo afatwa nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kubaka no kwamamaza injyana ya Amapiano kugeza ubwo benshi batangiye kumwita ‘Umwami w’Amapiano’.
Kabza De Small yatangiye urugendo rw’umuziki nk’umu-DJ mu 2009, mu 2016 yasohoye album ye ya mbere yise ‘Avenue Sounds’, ariko izina rye ryatangiye kumenyekana cyane nyuma y’uko yinjiriye mu muziki w’Amapiano wari ukiri mushya muri icyo gihe.
Mu 2018, yakoze indirimbo ‘Umshove’ yamufashije kugera ku rwego mpuzamahanga, kuva icyo gihe yongera gusohora album zirimo ‘Pretty girls love Amapiano’, ‘I am the King of Amapiano: Sweet & Dust’ na ‘Bab’Motha’ yasohoye mu 2025.
Kabza De Small kandi azwi cyane mu itsinda rya ‘Scorpion Kings’ ahuriyemo na DJ Maphorisa. Bombi bagize uruhare rukomeye mu kugeza Amapiano ku rwego mpuzamahanga, bakorana n’abahanzi bakomeye barimo Wizkid na Burna Boy.
Ku rundi ruhande iki gitaramo cyatumiwemo Kabza De Small byamaze kwemezwa ko kizaba iminsi ibiri, ku wa 18 Nyakanga 2026 bakazasusurutswa n’abakunzi b’umuziki naho ku wa 19 Nyakanga 2026 bakazatarama banareba umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.
Ni ku nshuro ya kabiri DJ Spinny azaba ateguye iki gitaramo kuko icya mbere yagikoze mu 2025 ubwo yizihizaga imyaka icumi amaze mu muziki, icyo gihe akaba yaragikoreye muri Uganda ndetse no mu Rwanda.
Ushaka kugura itike unyura hano



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!