00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Justin Timberlake ahanganye n’ibibazo by’ubuzima

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 August 2025 saa 01:55
Yasuwe :

Justin Timberlake wamamaye mu muziki mu myaka yashize, yatangaje ko yafashwe n’uburwayi bwatumye ubuzima bwe bugira ikibazo gikomeye.

Uyu muhanzi yatangaje ko amaze igihe ahanganye n’ibibazo by’ubuzima, birimo no kuba aherutse gusanganwa indwara ya ‘Lyme disease’ ubwo, yari ari hafi gusoza urugendo rwe rw’ibitaramo rwiswe ‘Forget Tomorrow World Tour’. Ibi bitaramo byatangiye ku wa 29 Mata kugeza ku wa 30 Nyakanga 2025. Byabereye muri Amerika no mu Burayi.

Uyu muririmbyi wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Mirrors” yabitangaje binyuze ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa Kane tariki 31 Nyakanga 2025, avuga ko ashaka gusobanurira abakunzi be ibimaze iminsi bimubaho mu buzima bwe bwihariye.

Hari aho yagize ati “Mu bindi byinshi, maze igihe mpanganye n’ibibazo by’ubuzima, kandi nasanganwe indwara ya ‘Lyme disease’, ntabwo mbivuze ngo mungirire impuhwe, ahubwo ni ukugira ngo musobanukirwe ibyo maze iminsi mpanganye na byo mu buryo butagaragara inyuma.’’

Arakomeza ati “Abantu bose bigeze guhura n’iyi ndwara cyangwa bazi umuntu wayanduye, murabizi neza kubana na yo ko birushya cyane, haba ku mubiri no ku mitekerereze. Iyi ndwara iguca intege, ikagutera ububabare n’umunaniro udasanzwe. Ubwa mbere bambwiye ko nyirwaye narumiwe, byari ibintu bitunguranye.”

“Ariko byibura byatumye menya impamvu najyaga mpagarara ku rubyiniro nkumva ububabare bukabije mu mitsi, cyangwa se nkumva ndwaye cyane cyangwa ndananiwe ku rwego rutari rusanzwe.”

Lyme disease yafashe uyu muhanzi ni indwara iterwa na mikorobe yitwa Borrelia burgdorferi. Yandurira mu kurumwa n’agasimba kitwa ‘black-legged tick’.

Iyi ndwara uyirwaye bikunze gutangira afite ibimenyetso bisa n’ibya grippe (nk’umuriro, umutwe, kuribwa mu ngingo no gucika intege). Nyuma ashobora gutangira kugira isereri, kuribwa mu gituza, umutima utera nabi, cyangwa n’uburwayi bwo mu bwonko n’imyakura no kuribwa gukabije mu ngingo.

Hari kandi guhorana umunaniro, kwiheba, no kuba umutima utera nabi. Ibi bimenyetso bya nyuma bishobora kugaragaza ko indwara yageze ku rwego rwo hejuru ihangayikishije uruhu, imyakura, cyangwa umutima.

Justin Timberlake ahanganye n’ibibazo by’ubuzima
Justin Timberlake aheruka gusoza ibitaramo bizenguruka ibice bitandukanye muri Amerika y’Amajyaruguru n’Amajyepfo ndetse n’u Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages