00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Juno Kizigenza yabeshye abafana be

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 2 April 2026 saa 03:46
Yasuwe :

Bamwe mu bafana n’abahanzi bagenzi be bakomeje kwibaza ukuri ku butumwa umuhanzi Juno Kizigenza yasangije abamukurikira avuga ko agiye gushyira hanze album ya kabiri, ariko bikarangira atabikoze.

Ku wa 1 Mata 2026, uyu muhanzi yashyize kuri Instagram ye ubutumwa bwemeza izina n’igihe iyi album ye izasohokera. Yari yagaragaje ko izasohoka hagati mu ijoro ryo kuwa 1-2 Mata 2026 yitwa “OTA”.

Bidatinze, uyu munyamuziki yaje guhita ahindura amakuru amwe muri ubu butumwa. Mu magambo yari yakoresheje, yasigajeho izina rya album gusa ubundi butumwa bubivugaho arabusiba bwose.

Uku kubihindura kwababaje bamwe mu bakurikirana uyu muhanzi. Hari abavuze ko yababeshye cyane ko itariki yabitangarijeho isanzwe ifatwa nk’iy’umunsi wo kubeshya.

Umusizi Junior Rumaga ni umwe mu babitanzeho igitekerezo aho yagize ati “Witwaje ko turi ku ya 1 y’ukwa Kane, twagufanura ntukine Juno. Twiriwe twoze ngo twote”.

Umuhanzi Kivumbi King na we yagize ati “Sinzi icyo kwizera, ariko reka dutegereze”.

Umujyanama wa Juno Kizigenza, Nando Bernard, yabwiye IGIHE ko ibya album uyu muhanzi yateguje abakunzi be ari ukubeshya bijyanye n’itariki ya 1 Mata, umunsi benshi bafata nk’uwo kubeshya.

Ati “Byari ukwiganirira bimwe bya tariki 1 Mata umunsi benshi bafata nk’uwo kubeshya, rero nawe byari ukwiganirira wenda ukuri guhari ni uko izina rya album ryo ari iryo.”

Mu 2023, Juno Kizigenza yasohoye album yise ‘Yaraje’ anizihiza imyaka itatu yari amaze mu muziki. Ni nyuma y’uko mu 2021 yari yasohoye EP yise 6kg.

Juno Kizigenza yateguje album ye ya kabiri ariko birangira atayishyize hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages