00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Junior wubatse izina mu gusobanura filime yasabye anakwa umukunzi we (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 25 July 2017 saa 12:02
Yasuwe :

Bugingo Bony[wamamaye nka Junior mu gusobanura filime] yagiye gutanga inkwano mu muryango w’umukunzi we Muhoza Angel bari bamaze igihe bakundana.

Bugingo ukunda kwiyita Junior The Premier ari na we washinze ikompanyi ya African Movie Market yasabye anatanga inkwano mu muryango wa Muhoza Angel mu birori byabereye iwabo mu Murenge wa Gitega mu Mujyi wa Kigali kuwa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017.

Junior ni murumuna wa Younger ufatwa nk’inkingi ya mwamba mu byo gusobanura filime, mu muryango wabo bavukana ari abana bane ndetse bose bakora uyu mwuga kandi bawubakiyemo izina.

Mukuru wabo witwa Mike ni we wabanje kwinjira mu byo gusobanura filime akurikirwa na Younger[wahise wigarurira imitima ya benshi] nyuma Junior na we abyinjiramo hanyuma murumuna we Sankara na we abijyamo ndetse ni wo mwuga ubatunze bose.

Junior yamaze gutanga inkwano mu muryango wa Angel

Mu muhango wo gusaba no gukwa umukunzi wa Junior abavandimwe be bari bamuherekeje ndetse by’umwihariko Younger ni we wagendaga iruhande rw’umukwe.

Junior na Muhoza Angel bari bamaze iminsi mike batangaje ko kuwa 22 Nyakanga 2017 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa gusa ntibigeze batangaza umunsi bazasezeraniraho.

Byari ibyishimo bikomeye kuri Junior na Angel
Younger na murumuna we Junior
Junior yambitse Angel impeta y'urukundo mu maso y'umuryango
Younger[uri iburyo] yari yaherekeje umuvandimwe we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages