Junior Multisystem yari amaze igihe ari mu bihe bitamworoheye byatewe n’uburwayi bumurembeje bwaturutse ku mpanuka yakoze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 30 Werurwe 2019, agacibwa ukuboko mu 2019.
Nyuma y’iyi mpanuka ukuboko kwe kwajemo kanseri yakomeje kumuzahaza mu bihe bitandukanye.
Umwe mu bantu bari mu Bitaro bya Nyarugenge ubwo Junior Multisystem yitabaga Imana yabwiye IGIHE ko ari inkuru mbi yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Nyakanga 2023.
Yagize ati "Yageze ku bitaro arembye bagerageza kumuha ubutabazi bw’ibanze ariko biranga birangira yitabye Imana."
Uyu mugabo ni umwe mu batangiye umwuga wo gutunganya indirimbo mu myaka yo hambere. Yawinjiyemo kuva mu 2009 akirangiza amashuri yisumbuye.
Ni umwuga yahariye ubuzima bwe bwose kuko nyuma y’umwaka umwe awutangiye yari amaze kurambagizwa na F2K Studio yari igezweho icyo gihe ahahurira na Producer Lick Lick wanahamukuye amujyana muri Unlimitted Records mu 2011.
Junior Multisystem ni umwe mu barambitse ibiganza ku ndirimbo zifatwa nk’iz’ibihe byose kuri bamwe mu bakunzi b’umuziki Nyarwanda.
Yakoze indirimbo zirimo "Umwanzuro" ya Urban Boys, “Niko nabaye” ya DJ Zizou, “I’m Back” ya Jay C na Bruce Melodie, "Ntujya unkinisha" ya Bruce Melodie, "Too much", "Ndacyariho" ya Jay Polly, "Byarakomeye" ya Butera Knowless, “Uh Lala” ya King James, “Ku bwawe” ya Uncle Austin na “Ndaje” ya The Ben. Izi ni zimwe mu ndirimbo aherutse gutangariza IGIHE ko ari zo afata nk’izibihe byose.
Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior MultiSystem yaherukaga gukorana na Oda Paccy muri studio ya Empire Records dore ko yakoze impanuka ariho agikora ndetse na nyuma yaho bakorana indirimbo zitandukanye.
Nyuma y’igihe asubiye mu kazi akaboko ke k’ibumoso kajemo kanseri bituma ahagarika akazi kubera uburibwe bukabije n’ubundi burwayi bushamikiyeho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!