00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Junior Multisystem ashobora gucibwa ukuboko

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 3 April 2019 saa 08:38
Yasuwe :

Junior Multisystem umwe mu basore b’abahanga mu gutunganya indirimbo, ashobora gucibwa akaboko nyuma y’impanuka yakoze ubwo yagongwaga n’imodoka.

Tariki 30 Werurwe 2019 nibwo imodoka yo bwoko bwa Rav4 yagonze Junior agenda n’amaguru mu gace ka Remera mu Mujyi wa Kigali. Yakomeretse mu buryo bukomeye by’umwihariko ukuboko kwe kurangirika cyane.

Yahise ajyanwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali [CHUK] yitabwaho n’abaganga.

Uncle Austin usanzwe akorana na Junior, ni umwe mu babajwe n’aya makuru, atangaza ko ababajwe n’uko ukuboko k’uyu mugabo waherukaga kumukorera indirimbo, Ubanza Ngukunda Remix, bagiye kugaca.

IGIHE yagiye mu bitaro bya CHUK ihabwa amakuru ko ari ku iseta, aho abaganga bari bakiri kumubaga.

Junior yakoze muri studio zitandukanye nka Unlimited Records, Touch Records, Round Music, kuri ubu akaba yari amaze igihe gito atangiye gukorera muri studio ya Oda Paccy yitwa Empire Records.

Aha hantu hose yanyuze yagiye akora indirimbo nyinshi zakunzwe na benshi. Nta muhanzi n’umwe uri mu bagezweho mu Rwanda atakoreye indirimbo.

Gucibwa ukuboko bishobora kubangamira bikomeye akazi ke ka buri munsi.

Junior Multisystem yakoze impanuka ishobora gutuma acibwa ukuboko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages