00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jules Sentore yateguje album ye nshya nyuma y’imyaka irenga itatu atagaragara mu muziki (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 May 2025 saa 06:12
Yasuwe :

Imyaka irenga itatu yari yirenze umuhanzi Jules Sentore atagaragara mu ruhando rwa muzika, we agahamya ko atari ibintu byamugwiririye ahubwo ari igihe cy’ikiruhuko yari yarihaye, nubwo yagize umwanya wo gukoramo album ye ya gatatu.

Uyu muhanzi kuva mu 2021 asa n’uwashyize hanze ibya muzika, agahamya ko ku bwe ari igihe yari yaragennye mu rwego rwo kwiha akaruhuko kugira ngo atangire gukora kuri album ye ya gatatu.

Ati “Nifuzaga kuba mu bihe bidahura na studio cyangwa kwandika indirimbo kugira nongere ntekereze nti ko maze igihe ntanga bino, ni iki nakabaye ntanga? Iki gihe nari ndi gutegura album yanjye ya gatatu.”

Uyu muhanzi ufite album yise ‘Muraho neza’ yasohoye mu 2013 n’iyo yise ‘Indashyikirwa’ yasohoye mu 2015.

Nyuma y’uko album ye ‘Indashyikirwa’ iherewe igihembo muri Marroc, ni bwo Jules Sentore yatangiye gutekereza kwitondera umuziki we akaba yakora album itandukanye n’izo yakoze mbere.

Aha akaba anahamya ko ariho yakomoye igitekerezo cyo kwiha umwanya kugira ngo abashe gutegura neza album ye ya gatatu ateganya gusohora mu minsi ya vuba.

Uretse bimwe mu bitaramo n’amaserukiramuco atandukanye yari yaramaze kwemera kuzitabira, Jules Sentore kuva icyo gihe yahise ahagarika iby’umuziki ahubwo imbaraga ze zose azishyira kuri album ye ya gatatu.

Nubwo yanze kuvuga izina ry’iyi album, Jules Sentore ahamya ko yamaze kurangira igisigaye ari ukuyisohora ikajya hanze nabwo akaba yahamije ko bitazarenza ukwezi kwa Nyakanga 2025 itarajya hanze.

Kimwe mu byatumye iyi album itinda kurangira, harimo kuba yarayitangiranye na Madebeats mbere y’uko ava mu Rwanda, icyakora nyuma baza kwisanga ibyuma bayikoreyeho bitakigezweho bongera kuyitangira bundi bushya noneho batakiri kumwe.

Ati “Ikintu gitangaje kuri album yanjye ntekereza ko cyanantwaye imbaraga nyinshi cyane, album nabanje kuyifata amajwi ndanayirangiza ikorwa na Madebeats akiri inaha. Twayikozeho turanayirangiza. Aho agereye mu mahanga aho atuye, dusanga ko dukwiye kongera gusubira muri studio byose tukabisubiramo kuko ‘Micro’ twari twakoresheje dufata amajwi, mu 2022 bahise bazihindura. Nyuma yo kuganira rero twasanze ari ngombwa ko nongera ngasubiramo.”

Nubwo Jules Sentore yari yarafashe akaruhuko k’imyaka irenga itatu mu muziki, yagize umwanya wo kuyikoramo album ye nshya ateganya gusohora mu minsi iri imbere.

Nubwo amaze igihe atari mu muziki, Jules Sentore yashimiye Abanyarwanda urukundo bamweretse yaba mu kumwereka ko bamukumbuye ndetse no kumutumira mu bukwe n’ibitaramo bitandukanye.

Jules Sentore yateguje album nshya n'ibitaramo byo kuyisogongeza ku bakunzi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages