Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari i Dallas muri Leta ya Texas yitabiriye Rwanda Convention 2025, yongeye kwambara inkweto ndende nyuma y’igihe kirekire.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashimiye Imana yongeye kubimushoboza.
Uyu munyamideli wari wahuye n’uburwayi bwo kubyimba cyane cyane amaguru n’amaboko, yabwiye IGIHE ko byamubayeho ari mu bihe binakomeye cyane ko yari amaze kwimukira muri Amerika atarabona ibyangombwa.
Byatumye agorwa no kubona ubuvuzi bukwiye.
Ati “Nyuma y’umwaka urenga ntashobora kwambara inkweto ndende nyamara ari zimwe mu byo nkunda, ndashimira Imana ko mu mpera z’icyumweru gishize nongeye kwibona nzambaye. Ikiruta ibindi ni uko nongeye kuzambarira mu gikorwa gifite icyo gisobanuye ku gihugu nkomokamo, u Rwanda.”
Heard yavuze ko atazi neza icyamuteye iyi ndwara ubusanzwe ifata abageze mu zabukuru, icyakora ahamya ko kimwe mu bishobora kuba byarayimuteye ari imihangayiko yari amazemo igihe n’ubuzima yabayemo bwo gukoresha ibiyobyabwenge no kunywa inzoga nyinshi.
Ku bijyanye n’uko ubuzima bwe buhagaze, yavuze ko nubwo atarakira neza, ku buryo afite icyizere ko mu minsi iri imbere azaba yakize neza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!