Benshi basigaye bararikira abakunzi babo igihe runaka, bazabamurikira indirimbo kuri Youtube, ariko akenshi ntabwo birenza umunsi umwe cyangwa se amasaha.
Itsinda ry’abasore babiri ryo mu Rwanda rizwi nka Juda Muzik rigizwe na Mbaraga Junior Alex na Darest ubusanzwe witwa Ishimwe Prince; ryatangaje ko mu mwaka utaha aribwo indirimbo yabo nshya yitwa Ibyacu yashyize kuri Youtube izamurikirwa abakunzi babo.
Darest yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yavuye ku bantu binjira mu rukundo rw’abandi bagashaka kurudobya. Ati “Yavuye ku bantu binjira mu rukundo rw’abandi ariko abari mu rukundo ntibabyiteho bakababwira ko ibyabo babizi baziranye cyane.”
Yavuze ko batekereje guteguza abakunzi babo iyi ndirimbo mu gihe cy’umwaka kubera ko bashakaga gukomeza gushishikariza abantu gukangukira kugura umuziki w’Abanyarwanda.
Ati “Indirimbo uretse kuri Youtube twatekereje kuzayimurikira abantu umwaka utaha, ku wa 25 Nzeri 2021, ahandi hose ku mbuga zigurishirizwaho umuziki irahari. Twashatse ko abantu bakangukira kugura umuziki nyarwanda. Twabitekerejeho kandi kugira ngo bakomeze bumve ko duhari n’abandi bakabitekerejeho kuko ari mu bituma utibagirana.”
Iri tsinda ritanga icyizere ndetse ryahangwa amaso kuko ririmo abasore b’abanyempano kandi bashoboye umuziki. Aba basore baririmba indirimbo ziganjemo RnB.
Iri tsinda ryamenyekanye cyane mu 2017 mu ndirimbo yitwa ‘Biramvuna’ yakunzwe byimazeyo muri uwo mwaka.
Darest ati “Turi gukora ibishoboka tube itsinda ngenderwaho mu Rwanda ndetse twagura n’imbago hanze y’igihugu turi gukora ibihangano byinshi bishoboka biryoheye amatwi.”
Aba bahanzi bamaze gukora indirimbo nyinshi zirimo iyitwa “Ntibazagukoreho”, “Biramvuna’’, ‘‘Am Looking for a Friend’’, ‘‘Bitinde’’, ‘‘Rugende’’, ‘‘In Love’’ bahuriyemo na Uncle Austin, ‘‘Wa wundi’’, ‘‘Burundu’’ n’izindi.
Reba indirimbo Juda Muzik iheruka gushyira hanze



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!