Ubwo yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, Jonathan Roumie yirinze kugira umunyamakuru bavugana ndetse wabonaga ko anabangamiwe n’uwamufataga amafoto wese.
Amakuru ahari avuga ko uyu mukinnyi wa filime w’ikirangirire ku Isi ari i Kigali muri gahunda ze bwite ari na yo mpamvu yirinze ko byajya mu itangazamakuru.
Jonathan Roumie wavutse ku wa 1 Nyakanga 1974 ni umukinnyi w’amafilime w’Umunyamerika uzwi cyane kubera gukina nk’umuvugabutumwa Lonnie Frisbee muri filimi yitwa Jesus Revolution yasohotse mu 2023, ndetse no gukina nka Yesu muri ‘The Chosen’, filime y’uruhererekane yakunzwe bikomeye biturutse ku buryo igaragaza ubuzima n’urugendo rw’ivugabutumwa rwa Yesu w’i Nazareti.
Roumie yamenyekanye mu biganiro bizwi kuri televiziyo birimo icyitwa The Good Wife, As The the World Turns na Castle.
Ni we wakinnye nk’umukinnyi w’Imena ku nshuro ya mbere muri filimi benshi bakunze kwita iya Yesu ubwo yasakaraga hirya no hino ku Isi mu mushinga wari ugamije kwerekana ubuzima bwa Mesiya.
Roumie kandi yagize uruhare mu itunganywa, iyoborwa no kuba umukinnyi w’Imena muri ‘The Last Days: The Passion and Death of Jesus’ umukino wakinwe imbonankubone wagaragazaga imibereho ya Krisitu.
Ijwi rye kandi ryumvikana mu mashusho y’imikino y’amashusho izwi irimo Evolve, Mafia II &III, na The Darkness II.
Ni ijwi ariko kandi ryanifashishijwe mu mwanya w’abakinnyi batandukanye mu filme y’uruhererekane yacaga kuri MTV ‘Celebrity Deathmatch’.
Si ibyo gusa kuko filime yitwa ‘Spider man’ yamamaye cyane, ari mu bayitangiye nk’umuyobozi wungirijwe wari ushinzwe itunganywa ryayo.
Si iyi gusa kuko yagize uruhare mu itunganywa ry’izitwa ‘National Treasure’ na ‘I am legend’.
Roumie w’imyaka 50 aherutse kuvugira ku rukuta rwe rwa Instagram ko kuva yabaho atigeze ashaka umugore cyangwa ngo abe yaragize umwana abyara.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!