00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

John Legend yashyizwe muri batanu bagize Inama y’ubutegetsi ya ‘Global Citizen’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 May 2026 saa 09:15
Yasuwe :

Umuhanzi w’icyamamare ku Isi John Legend yashyizwe muri batanu bagize Inama y’Ubutegetsi y’umuryango ‘Global Citizen’, usanzwe utegura ibikorwa bitandukanye birimo n’Iserukiramuco ‘Move Afrika’ ribera mu Rwanda ndetse anaherutse gutaramiramo.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa ‘Global Citizens’,Hugh Evans wahishuye ko John Legend yatangiranye n’ibikorwa by’uyu muryango kuva mu 2011.

Evans yagaragaje ko kwinjira kwa John Legend mu Nama y’ubutegetsi y’uyu muryango ari intambwe ikomeye izawufasha gukomeza kwagura ibikorwa byawo byo guharanira imibereho myiza ku Isi no kurwanya ubukene bukabije.

Ati “John Legend amaze igihe ari umufatanyabikorwa ukomeye wa ‘Global Citizen’. Kuba yinjiye mu bagize inama y’ubutegetsi ni indi ntambwe igaragaza ubwitange bwe mu bikorwa by’uyu muryango.”

John Legend ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku Isi, aho usibye umuziki, anazwi mu bikorwa by’ubugiraneza n’ubuvugizi ku burenganzira bwa muntu.

Mu 2025, John Legend yataramiye i Kigali mu gitaramo ‘Move Afrika’, gitegurwa na ‘Global Citizen’ n’abafatanyabikorwa bayo.

Uyu muhanzi wegukanye ibihembo bikomeye birimo ibya Grammy, Oscar na Emmy, ubwo yari amaze gushyirwa muri batanu bagize Inama y’ubutegetsi y’uyu muryango, yavuze ko yishimiye izi nshingano nshya ashimangira ko azakomeza gukoresha izina rye mu gufasha no guteza imbere imibereho y’abaturage batishoboye.

Ati “Ni iby’agaciro gakomeye kuri njye kuba umwe mu bagize Inama y’ubutegetsi ya ‘Global Citizen’. Ni amahirwe yo gukomeza gushyigikira ibikorwa bigamije guhindura ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, by’umwihariko urubyiruko.”

‘Global Citizen’ isanzwe izwiho gutegura ibikorwa bikomeye bihuriza hamwe abahanzi, abayobozi n’abashoramari, hagamijwe gushakira ibisubizo ibibazo byugarije Isi.

John Legend yinjiye muri batanu bagize Inama y’ubutegetsi ya ‘Global Citizen’ asangamo abarimo Avie Glazer usanzwe ari umwe mu bayobozi ba Manchester United, Mariam AlMheiri umunya politike muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Omar Al-joulani usanzwe ategura ibitaramo byitwa ‘Live Nation Concerts’ na Ankur Jain washinze ikigo cya ‘Bilt&Kairos’.

U Burayi bufite inama y’ubutegetsi yabwo iyobowe na Sabrina Dhowre Elba Umunyamideli wo muri Canada akaba umugore wa Idris Elba.

Mu bandi bagize inama y’ubutegetsi ya Global Citizen i Burayi harimo Leo Varadkar wabaye Minisitiri w’Intebe wa Irland, Steve Hill, Zoisa North-Bond umuyobozi wa ‘Octopus Energy Generation’,Friederike Röder ,Stefan Löfven wabaye Minisitiri w’Intebe muri Suède na Joe Cerrell usanzwe ari umuyobozi wa ‘Bill & Melinda Gates Foundation.

John Legend ari kumwe n'Umuyobozi mukuru wa 'Global Citizen' Hugh Evans
John Legend yakiriwe muri 'Global Citizen'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages