00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jessie J yahagaritse gukoresha imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 September 2026 saa 07:49
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umwongereza, Jessie J yatangaje ko agiye kumara igihe adakoresha imbuga nkoranyambaga, kugira ngo yite ku buzima bwe no gukira ibikomere yasigiwe n’ibihe bikomeye yanyuzemo mu myaka ibiri ishize.

Uyu muhanzi w’imyaka 38 yabitangaje ku wa 7 Nzeri 2026, abinyujije kuri Instagram, avuga ko agiye gufata ikiruhuko akamara igihe adakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga, ariko yizeza abakunzi be ko ameze neza.

Yavuze ko agiye kumara igihe avuye mu buzima bwo kuri internet, akibanda ku buzima busanzwe kugira ngo yite ku mitekerereze, umubiri n’umutima bye.

Jessie J yavuze ko yafashe uyu mwanzuro kubera ibintu byinshi bidasanzwe byaranze ubuzima bwe mu myaka ibiri ishize.

Yasobanuye iyo myaka yaranzwe n’ibyishimo, intsinzi, impinduka zikomeye ndetse n’akazi kenshi.

Mu bihe bikomeye yanyuzemo harimo kurera umwana muto wenyine, gutandukana n’umukunzi we, kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agasubira gutura mu Bwongereza no gusangwamo kanseri y’ibere yaje gukira.

Yagize ati “Imyaka ibiri ishize yangije bimwe mu bice byanjye ntari narabonye umwanya wo kwitaho no kugirira impuhwe. Ubu ni cyo gihe. Akazi karagabanutse, bityo ndifuza ko gukira byihuta.”

Jessie J wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Price Tag’, yasanzwemo kanseri y’ibere muri Kamena 2025, ubwo yari mu bikorwa byo kumenyekanisha album ye yise ‘Don’t Tease Me With A Good Time’.

Icyo gihe yabwiye abakunzi be ko yahoraga akorerwa ibizamini bitandukanye, aza no kubagwa muri uko kwezi. Muri Gicurasi 2026, yatangaje ko yari yarakize kanseri, nyuma y’umwaka umwe ayisanzwemo.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Jessie J yavuze ko igihe azamara atari ku mbuga nkoranyambaga azagikoresha mu kubagwa bwa kabiri, hagamijwe gusubiranya ibice by’umubiri byangijwe n’ubuvuzi bwa kanseri.

Yavuze kandi ko azakoresha icyo gihe mu kongera imbaraga, gukira, kuruhuka, gutekereza ku byo yanyuzemo no kwiyitaho we n’umwana we.

Ati “Ndashaka kwitegura igice gikurikiyeho cy’ubuzima bwanjye kandi, icy’ingenzi kurushaho, nkabaho ndi mu buzima busanzwe.”

Jessie J afite umwana w’umuhungu w’imyaka itatu witwa Sky, yabyaranye na Chanan Colman wahoze akina Basketball.

Yasobanuye ko kumara igihe kinini kuri telefoni no ku mbuga nkoranyambaga byatumaga atabona uko ashyira imbere urugendo rwe rwo gukira.

Yasoje ubutumwa bwe agira ati “Tuzongera kubonana igihe nzumva ko gikwiye. Ndabakunda mwese.”

Jessie J yahagaritse gukoresha imbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages