Mu kiganiro yagiranye na CBS News, Lopez yagize ati “Ni ikintu cyiza cyabaye mu buzima bwanjye kuko cyampinduye. Cyamfashije gukura mu buryo nari nkeneye ndetse no guhinduka umuntu wiyitaho. Ndi umuntu utandukanye n’uwo nari mu mwaka ushize.”
Lopez na Affleck bahuye bwa mbere mu 2002, barakundana ariko baza gutandukana mu 2004. Nyuma buri wese yakomeje ubuzima bwe Lopez yashakanye na Marc Anthony, babyarana impanga Max na Emme, mu gihe Affleck yashakanye na Jennifer Garner, babyarana Violet, Seraphina na Samuel.
Mu 2021 bombi bongeye gusubukura urukundo, mu 2022 barashyingiranwa mu muhango wabereye i Las Vegas ndetse bakora n’undi mu birori byabereye muri Georgia. Nyuma y’imyaka ibiri, mu 2024 Lopez yasabye gatanya, avuga ko batari bagifite umugambi umwe mu rugo rwabo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!