Ibi byamamare byombi byahuriye ku mwanzuro wo kuzasinya gatanya ku itariki 20 Gashyantare 2025 nyuma y’amezi atanu yari ashize batandukanye.
Ni biganiro bagiranye hamwe n’abanyamategeko babo, bemeza ko muri gatanya yabo buri umwe azajyana imitungo yazanye ubwo barushingaga. Bivuze ko nta gabana ry’imitungo rizabaho hagati yabo.
Nk’uko TMZ yabitangaje, Jennifer Lopez yanemeye ko agiye gukura izina ‘Affleck’ mu mazina ye, akazabikora akimara gusinya gatanya. Iri zina yaryongeye mu mazina ye mu 2022 ubwo bari bakimara kurushinga.
Icyakoze ntabwo biramenyekana uko bazagabana inzu y’umuturirwa wabo bafite mu gace ka Beverly Hills muri California, dore ko ubwo bamaraga gutandukana bahise bayishyira ku isoko kuri miliyoni 60$.
Aba bahoze bari muri ‘Couples’ zikomeye i Hollywood barahawe izina rya ‘Bennifer’. Ibyabo byatangiye mu 2000 baza gutandukana mu 2004 ubwo biteguraga kurushinga. Bongeye gukundana mu 2021 banahita barushinga mu 2022. Batandukanye bari bamaze imyaka ibiri gusa bemeranyije kubana akaramata.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!