00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jennifer Lopez na Ben Affleck bemeye gutandukana mu mategeko

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 7 January 2025 saa 09:34
Yasuwe :

Jennifer Lopez wamamaye mu muziki n’umukinnyi wa filime, Ben Affleck bamaze kwemeranya guhana gatanya imbere y’amategeko nyuma y’imyaka ibiri ishize barushinze.

Ibi byamamare byombi byahuriye ku mwanzuro wo kuzasinya gatanya ku itariki 20 Gashyantare 2025 nyuma y’amezi atanu yari ashize batandukanye.

Ni biganiro bagiranye hamwe n’abanyamategeko babo, bemeza ko muri gatanya yabo buri umwe azajyana imitungo yazanye ubwo barushingaga. Bivuze ko nta gabana ry’imitungo rizabaho hagati yabo.

Nk’uko TMZ yabitangaje, Jennifer Lopez yanemeye ko agiye gukura izina ‘Affleck’ mu mazina ye, akazabikora akimara gusinya gatanya. Iri zina yaryongeye mu mazina ye mu 2022 ubwo bari bakimara kurushinga.

Icyakoze ntabwo biramenyekana uko bazagabana inzu y’umuturirwa wabo bafite mu gace ka Beverly Hills muri California, dore ko ubwo bamaraga gutandukana bahise bayishyira ku isoko kuri miliyoni 60$.

Aba bahoze bari muri ‘Couples’ zikomeye i Hollywood barahawe izina rya ‘Bennifer’. Ibyabo byatangiye mu 2000 baza gutandukana mu 2004 ubwo biteguraga kurushinga. Bongeye gukundana mu 2021 banahita barushinga mu 2022. Batandukanye bari bamaze imyaka ibiri gusa bemeranyije kubana akaramata.

Jennifer Lopez na Ben Affleck bemeye gutandukana mu mategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .