00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jennifer Lopez aravugwa mu rukundo n’umukinnyi wa filime Kevin Costner

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 15 January 2025 saa 10:08
Yasuwe :

Jennifer Lopez aravugwa mu rukundo n’umukinnyi wa filime, Kevin Costner, nyuma y’iminsi mike ishize yemeranyijwe gatanya na Ben Affleck bari bamaze imyaka ibiri barushinze.

Hashize icyumweru kimwe n’igice umuhanzikazi Jennifer Lopez yemeranyije gatanya n’umukinnyi wa filime, Ben Affleck.

Ni umwanzuro bafashe mu kiganiro bagiranye bari kumwe n’abanyamategeko babo, bakemeza ko tariki 20 Gashyantare 2025 ari bwo bazasinya gatanya imbere y’amategeko ndetse bemeranya kutazagabana umutungo.

Kuri ubu biravugwa ko Lopez ari mu rukundo n’undi mugabo wubatse izina i Hollywood, Kevin Costner uzwi cyane mu gukina filime no kuzishoramo imari ndetse akaba nawe aherutse gutandukana n’umugore we.

Aba bombi batangiye kuvugwaho umubano wihariye mu mpera za 2024, ubwo bafotorwaga basangira iminsi mikuru isoza umwaka mu gace ka Aspen muri Leta ya Colorado.

Amakuru aturuka mu bantu ba hafi ya Jennifer Lopez avuga ko we na Kevin Costner ibyabo biri gufata indi ntera, dore ko bavugana buri munsi kuri telefoni ndetse ngo uyu mugabo ari kumuba hafi mu bihe bitoroshye bya gatanya ari kunyuramo.

Nk’uko Closer Online UK yabitangaje, Lopez byamworohera cyane gukundana na Kevin Costner kuko yari asanzwe ari umufana we kandi bitewe n’uko bombi banyuze muri gatanya, byatuma barushaho kugirana umubano wihariye kuko banyuze mu bihe bisa.

Gusa nubwo iby’urukundo rwabo bikomeje kuvugwa, nta n’umwe muri bo uragira icyo abitangazaho.

Kevin Costner uvugwaho kuba ari we ugiye guhoza amarira Jennifer Lopez, ni umukinnyi wa filime ukomeye watangiye kwamamara mu 1984. Yakunzwe muri filime nyinshi zirimo nka ‘The Bodyguard’, ‘Draft Day’, ‘Yellow Stone’, ‘No Way Out’ n’izindi.

Kevin Costner ni umukinnyi wa filime ukomeye
Jennifer Lopez aravugwa mu rukundo n'umukinnyi wa filime Kevin Costner

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .